in , ,

Imiti ikoreshwa ubusanzwe kuvura malariya yaba ariyo iri kuvura #coronavirus

Kuva mu Bufaransa kugera muri Isiraheli, abakora imiti barashaka kugira uruhare mu gukora choroquine. Igisubizo kuri Donald Trump wari ufite icyizere kuri uyu wa kane, tariki ya 19 Werurwe, ku bijyanye no gukoresha uyu muti ubusanzwe ukoreshwa mu kurwanya malariya, uzwi kandi ku izina rya Nivaquine, mu kuvura coronavirus. Perezida wa Amerika arashaka ko iboneka vuba kugirango ifashe mukurwanya Covid-19. Bamwe mu bahanga mu bumenyi bw’indwara, barasaba kwitonda.

“Birashimishije cyane, ngira ngo bizaba bihindura umukino!” Kuri uyu wa kane, Donald Trump yashimye ibyiza bya chloroquine mu kuvura coronavirus. Iyi miti ikoreshwa cyane mu kurwanya malariya imaze imyaka ikoreshwa, cyane cyane ku izina rya Nivaquine mu Bufaransa no muri afurika .

Donald Trump avuga ko Chloroquine yerekanye ibisubizo bishimishije cyane. Ibizamini byakorewe mubushinwa no mubufaransa mu mugi wa Marseille bitanga icyizere . Ariko inzobere mu ndwara zandura zirasaba kwitonda. Perezida w’Amerika yagize ati: “Turahita dushyira uyu muti kw’isoko vuba.”

Nta rukingo byibuze mbere y’umwaka

Icyakora, urwego rushinzwe kugenzura imikorere rwerekanye ko rutaremeza uyu muti urwanya malariya kuvura coronavirus. Chloroquine igomba kubanza kunyura mu igeragezwa rinini.

Uru rukingo rw’igeragezwa rwapimwe ku bantu 45 kuva ku wa mbere Werurwe 16 i Seattle. Ni ubwambere ku’isihatangiye kugeragezwa urukingo rwa coronavirus. Moderna, isosiyete ikora ibijyanye n’ibinyabuzima muri Amerika niyo iri gukora irigerageza. umuyobozi mukuru wa Moderna arahamagarira kutishima vuba. yagize ati: “Nta rukingo mbere y’amezi 12 kugeza kuri 18”. Kandi na none tubaye turubonye bwaba ari ubwambe mu amateka y’isi byihuse kubona urukingo.

Miliyoni icumi z’imiti ziza tangwa mubitaro byabanyamerika

N’ubwo ibyo byanze bikunze, ibyishimo bya Donald Trump ntibyabuze gushimisha inganda z’ibiyobyabwenge. Ku wa gatanu, tariki ya 20 Werurwe, Teva, igihangange muri Isiraheli, yatangaje ko kizatanga amadolari miliyoni icumi y’imiti yo kurwanya malariya hydroxychloroquine ku bitaro by’Amerika ku buntu mu gihe cy’ukwezi. Isosiyete yavuze ko miliyoni esheshatu za mbere za dosiye zizabahabwa kuva ku ya 31 Werurwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, visi perezida mukuru wa Teva, Brendan O’Grady, yagize ati: “Twiyemeje kugira uruhare mu gutanga ku buntu imiti ishoboka yose kuko icyifuzo cyo kuvura kirihuta.”

Mu Bufaransa, bitatu bya kane by’abarwayi bakize ni ukubera Plaquenil

Mu Bufaransa, laboratoire ya Sanofi yavuze ko yiteguye gutanga amamiriyoni y’imiti ya Plaquenil yo kuvura abarwayi 300.000. Iyi molekile ya hydroxychloroquine nayo imaze imyaka mirongo ikoreshwa mu ndwara ziterwa na autoimmune nka lupus cyangwa rubagimpande . Bishobora kugira uruhare ku kurandura virusi, nk’uko byatangajwe ku wa mbere na Porofeseri Didier Raoult, umuyobozi w’ikigo cy’ibitaro bya kaminuza bya Marseille.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Porofeseri Raoult ku barwayi 24 barwaye coronavirus bubitangaza, nyuma y’iminsi itandatu batangiye gufata Plaquenil, virusi yari yazimiye muri bitatu bya kane by’abantu bavuwe.

Ku mbaraga ziterambere ryubuvuzi, Teva yemeza ko byose bikorwa kugirango yihutishe umusaruro wa hydroxychloroquine. Isosiyete yo muri Isiraheli irashaka kandi gukora ubushakashatsi kugira ngo irebe niba mu rutonde rwayo rw’imiti 3.500, niba hari iyindi yakoreshwa mu kurwanya Covid-19.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dusigaje masegonda 100 kugeza saa sita z’ijoro ngo isi irangire

Amayeri Fc Barcelone ishaka gukoresha ngo igarure Neymar