in ,

Igikorwa Justin Bieber yakoreye Serena Gomez cyashyize benshi mu gihirahiro ku by’umubano wabo

Justin Bieber na Selena Gomez bamaze imyaka itatu batandukanye bongeye kubura umubano ndetse basigaye basohokana kuva mu kwezi gushize nubwo umukobwa afite undi musore bakundana. Aba bombi bazwi nk’ibyamamare mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakundanye igihe kirekire mu myaka ishize ariko urukundo rwabo ruza gushonga nk’isabune ndetse umubano wabo ukurikirwa n’ubushyamirane bagiranye mu mwaka ushize.

Ikinyamakuru E! News cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko Selena Gomez na Justin Bieber baherutse kugirira ibihe byiza ahitwa SelGo mu Mujyi wa Los Angeles ndetse bikaba atari no ku nshuro ya mbere mu gihe cya vuba basohokanye.

Umwe mu bantu ba hafi y’aba bombi yahamirije icyo kinyamakuru ko Justin Bieber na Selena Gomez bamaze iminsi bahura nyuma y’aho uyu mukobwa abazwe agashyirwamo impyiko hagati muri Nzeri ariko na none bikemezwa ko umubano wabo utarakura ku buryo baba baratangiye gukundana.

Yagize ati “Ni inshuti bisanzwe, nta kintu cy’uburyohe bw’urukundo hagati yabo. Bombi bafitanye amateka maremare ku bw’ibyo bazakomezanya kuko buri umwe afitiye undi umwanya mu mutima.”

Justin Bieber na Selena Gomez bakundanye mu myaka itatu kuva mu 2011 kugeza 2014, ariko muri icyo gihe cyose nabwo bavugwagaho gutandukana bya hato na hato bakongera bakunga ubumwe bidateye kabiri.

Mu mwaka ushize bagiye bagirana ibisa n’ubushyamirane biturutse ku rukundo rwavuzwe hagati ya Justin Bieber n’undi mukobwa witwa Sofia Richie, bigatuma Selena Gomez yiyemeza kumugira inama, ibintu byatumye umusore asiba burundu konti ye kuri Instagram.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho yasobanuye impamvu nyamukuru izamukura muri Manchester United mu mpeshyi itaha

Dore ibintu bitazibangana mu mitwe y’abakunzi ba Miss Shanel ubu wujuje imyaka 32