in ,

Jose Mourinho yasobanuye impamvu nyamukuru izamukura muri Manchester United mu mpeshyi itaha

Mu minsi ishize nibwo inkuru yasakaye ku bafana b’ikipe ya Manchester United ko umutoza Jose Mourinho ashobora kuva muri iyi kipe mu mpera z’iyi saison, ariko ikipe yari kwerekezamo yari itarakamenyekana. Gusa ibyari ibihuha kurubu bikaba bimaze gufata indi ntera bitewe nuko zimwe mu nshuti za hafi z’uyu munya Portugali zatangiye guhwihwisa ko Jose Mourinho ashobora kwerekeza mu ikipe ya PSG mu mpeshyi itaha ariko kugirango aherekeze akaba asabwa gukorera ikipe ya Manchester United ikintu gikomeey yise impano y’ikinyejana.


Amakuru dukesha ikinyamakuru Don Balon aravuga ko mu gihe cyose Jose Mourinho yaba ahesheje ikipe ya Manchester United igikombe cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE yahita ayivamo akajya gufata amasezerano mu ikipe ya PSG azamugira umutoza wa mbere uhembwa menshi ku isi aho Naser Al Khelaifi we ubwo yivugiye ko Jose Mourinho agize amahirwe yo kumusinyisha mu ikipe ye yamuha amasezerano azajya amuhemba Miliyoni 30 z’amayero ku mwaka. Ibi bikaba byatangiye guhangayikisha ikipe ya Manchester United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BREAKING NEWS: Asinah yishyize hanze yambaye ubusa Buri Buri (+video)

Igikorwa Justin Bieber yakoreye Serena Gomez cyashyize benshi mu gihirahiro ku by’umubano wabo