in ,

Dore ibintu bitazibangana mu mitwe y’abakunzi ba Miss Shanel ubu wujuje imyaka 32

Nirere Ruth Shanel cyangwa se Miss Shanel nk’uko yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda, yavutse tariki ya 26 Ukwakira mu 1985, bivuga ko uyu munsi yujuje imyaka 32,hano hari bimwe ushobora kuba utaramumenyeho .

Miss Shanel yatangiye kuririmba mu 1998 akiri mu mashuri yisumbuye ahera ku ndirimbo zavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu 2004, Miss Shanel yatsindiye igihembo ku rwego rw’Intara mu marushanwa ya Never Again. Icyo gihe indirimbo ze zagaragaye ku rutonde rw’izihatanira PAM Awards.

Yaje kugaragara mu ba Judges ‘Abagize akanama nkemurampaka’ mu mwaka wa 2009 na 2010 hatoranywa abahanzi bazitabira irushanwa ryaberaga muri Kenya rya ‘Tusker Project Fame’.

Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.

Iyi filime yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza mu 2009 muri ‘Thessaloniki International Film Festival’ yabereye mu Bugereki ‘Greece’.

Aza no kwitabira irindi serukiramuco ryo muri ‘Slovakia’ ryitwaga Bratislava International Film Festival. Muri 2010 yagiye n’iryo muri Kenya ryiswe ‘Kenya International Film Festival’.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 nibwo Nirere Shanel yabonye buruse yo kujya kwiga ibya muzika mu Bufaransa ku ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

Byari nyuma y’amahugurwa no gutoranywa nk’uzi kuririmba ku giti cye na Jacques-Greg Belo inzobere yo muri Goethe Institute ifite n’ishami ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Ku itariki ya 02 Kanama 2014 nibwo yakoze ubukwe n’umufaransa Guillaume Favier. Uwo mugabo akaba yari amaze igihe mu Rwanda akurikirana ibikorwa bya Miss Shanel bijyanye na muzika.

Muri Nzeri 2015 nibwo Miss Shanel na Guillaume Favier babyaye umwana wabo w’imfura. Nyuma yo kwibaruka, yongeye gusubukura ibikorwa bya muzika aho aherutse mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel.

Ibyo benshi mu bafana ba Miss Shanel batazamwibagirwaho

Shanel muri 2015 ubwo yiteguraga kwibaruka yagaragaje ubwambure ,

Miss Shanel yifotoje agaragaza imiterere y’inda ye nyuma y’iminsi mike ishize yizihije umwaka umwaka ushize arushinze.Mu butumwa buherekeje aya mafoto yashyize kuri Facebook, Miss Shanel yasobanuye ko muri iki gihe yafashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo abanze yibaruke umuntu mushya we na Favier bitegura kwakira mu muryango wabo.

Nirere Ruth kandi yakoze ubukwe n’umugabo nyuma y’amezi 3 babana cyo kimwe na Safi nawe wakoze ubukwe na Safi nyuma y’igihe kitari gito bibanira mu nzu nk’umugore n’umugabo

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa Justin Bieber yakoreye Serena Gomez cyashyize benshi mu gihirahiro ku by’umubano wabo

Ibintu 2 BIDASANZWE Mesut Ozil ari gusaba Manchester United,Real Madrid na FC Barcelone bishobora gutuma aguma muri Arsenal kuko nta n’imwe iri kubibona