in

Igikombe cy’isi:Ubufaransa bwa Mbappé bwisasiye Poland

Mbappé wagize umukino mwiza

Ubufaransa butsinze ibitego bitatu kuri kimwe cya Poland mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’isi wabaye kuri icyi cyumweru bubona n’itike ya 1/4.
Ubufaransa bwari bwazamutse ari ubwambere mu itsinda D naho Poland izamuka ari iya kabiri mu itsinda C.

Mbappé wagize umukino mwiza

Ubufaransa nibwo bwahabwaga amahirwe kurusha Poland kuko bwo bumaze gutera igikombe cy’isi inshuro ebyiri mu 1998 na 2018.
Uyu mukino wabereye kuri Al Thumama Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abakinnyi b’Ubufaransa 11 babanje mu kibuga: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Griezmann, Mbappé; Giroud.
Ku munota wa 1 gusa Griezman w’Ubufaransa yateye kufura ashaka umutwe wa Varane ariko umupira urarenga.
Olivier Giroud ubu niwe watsindiye Ubufaransa ibitego byinshi

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba Poland : Szczesny; Bereszynski, Glik, Kiwior, Cash; Krychowiak, Zielinski; Szymanski, Frankowski; Kaminski, Lewandowski.
Ubufaransa bwagaragaza ko butangiye umukino neza bwabonye koroneli ku munota wa 3 Griezman ayiteye Rafael Varane awuteye n’umutwe uca hejuru y’izamu.

Byibuze mu minota 10 yambere y’umukino yarangiye Ubufaransa bumaze gutera koroneli 3 bugera imbere y’izamu rya Poland inshuro eshanu.

Mbappé na Giroud bakomeje kwerekana ko bari mu bihe byiza

Ku munota wa 12 Auriel Tchouaméni yarekuye ishito riremereye ashaka gutungura umuzamu wa Poland ariko asanga Szczesny arimaso ararifata.
Ubufaransa byibuze bwakeneraga amasegonda 12 kugirango bwisubize umupira butakaje mu gihe Poland yo yakeneraga amasegonda 19 ngo igarure umupira yatakaje.
Poland yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ubwo ku munota wa 20 Robert Lewandowski yateraga ishoti riremereye ariko umupira ugaca hanze y’izamu.
Poland byagaragaraga ko nayo imeze neza mu mukino kuko Ku
munota wa 37 barekuye amashoti y’imiriro yaterwaga na Zielinski ariko Varane na Lloris baratabara imipira bayikuramo.

Ubufaransa bwatsinze igitego cya mbere Ku munota wa 44 gitsinzwe na Olivier Giroud ku mupira mwiza yarahawe na Klyian Mbappé.
Giroud nyuma yo guysinda icyo gitego yahise aba n’umukinnyi watsindiye Ubufaransa ibitego byinshi kuko ubwo byari bibaye 52.
Igice cya mbere cyarangiye Ubufaransa buyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Poland.
Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Ubufaransa bukomejr kwataka kuko ku munota wa 58 Olivier Giroud yongeye gutsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga,kuko Varane yari yabanje kugonga umuzamu wa Poland.

Poland yabonye kufura ku munota wa 70 kubera ikosa Upamecano yarakoreye Lewandowosiki, bayiteye Kamil Girk akizaho umutwe uca hanze.
Ubufaransa bwahoraje Poland ku munota wa 74 ubwo Mbappé yatsindaga igitego cya kabiri ahawe umupira na Dembele.

Ku munota wa Mbappé yongeye gutsinda igitego cya gatatu cy’Ubufaransa ku mupira yarahawe na Thuram.
Ku munota wa 99 Robert Lewandowosiki yabonye igitego kimpozamarira kuri penaliti.
Umukino warangiye Ubufaransa butsinze Poland ibitego bitatu kuri kimwe.
Ubufaransa muri 1/4 buzahura nuzakomeza hagati y’Ubwongereza na Senegal.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umuvunjayi n’umushoferi bakoresheje imbunda

Nyuma yo kugirwa umwere Prince Kid yagaragaye ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa(video)