Abantu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umuvunjayi n’umushoferi babarashe.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yataye muri yombi abantu babiri, bakekwaho kwica umuvunjayi witwa Mujyambere Idrissa w’imyaka 49 na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45 wari umushoferi, bakoresheje imbunda nto ya pistolet.
Abo batawe muri yombi bashyikirijwe Inzego zishinzwe iperereza.