Umuherwe wa Chelsea FC Roman Abramovic kuri ubu nyuma yo kubona ikipe ye ititwara neza mu mikino iherutse ya Champiyona kandi nta mpamvu nimwe ituma abakinnyi batsindwa ihari,kuri ubu we ubwe yimanukiye muri Cobham City Center aho iyi kipe ikorera imyitozo kugirango agire ibyo yumvikanaho n’umutoza we mushya.
Mu kiganiro kirambuye bagiranye nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Telegraph,imyanzuro yavuyemo n’iyi ikurikira:
1.Umutoza yavuzeko agiye guha amahirwe ya nyuma abakinnyi bakurikira Cesc Fabregas ,Nemanja Matic
 ,Branislav IvanovicÂÂ
na Oscar Emboaba dos SantosÂÂ
,nibatagira icyo berekana gikomeye cy’impinduka mu kwezi kwa mbere bagomba kugurishwa byihutirwa.
2.Umuherwe yemereye umutoza amafaranga yose azashaka kugirango asimbuze abo bakinnyi niba bose bazaba basezerewe mu kwezi kwa mbere
3.Ku byerekeye ubwugarizi umutoza yatanagaje ko akeneye umusimbura wa Gary Cahill mu kwezi kwa mbere nubwo bwose yavuzeko azakinisha David Luiz na kurt ZoumaÂÂ
mu mutima wa Defense.
Uyu mutoza wa Chelsea Antonio Conte yahawe iyi kipe kugirango ayisubize ku murongo kubwizo mpamvu akaba yemeza ko agomba kuzana system ye 3-5-2 bityo izi mpinduka zikaba zigomba kuba byakwanga byakunda.