Rihanna ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina hirya no hino ku isi biturutse mu muziki we watumye amenyekana agakundwa. Uyu mukobwa kandi yagiye avugwaho byinshi ku buzima bwe. Menya byinshi ku buzima bw’urukundo rwa Rihanna.
Robyn Rihanna Fenty ni umukobwa ukomoka ku kirwa cya Barbados akaba ariho yavukiye ku itari 20/02/1988. Rihanna yatahuwe n’umuhanga mu gutunganya umuziki witwa Evan
Rogers. Uyu mugabo niwe wamuzanye muri Amerika maze amufasha kujya mu nzu itunganya umuziki yitwa Def Jam.
Mu mwaka wa 2005 Rihanna yasohoye album ye ya
mbere yise Music of the Sun ndetse muri 2006 yasohoye iyitwa A Girl like
Me. Kuva icyo gihe uyu mukobwa yahise akundwa aramenyekana mu ruhando rwa muzika
mpuzamahanga.
Ku buzima bw’urukundo bwa Rihanna yamenyekanye cyane akundana na Chris Brown gusa urukundo rwabo nubwo rwakanyujijeho aba bombi batandukanye nabi ndetse byari
bigoye kuvuga ko uyu muhanzikazi azongera gukunda gusa nyuma ya Chris Brown.
Rihanna yakundanye n’abasore 13.
Urutonde rw’abasore Rihanna
yakundanye nabo
1.Shia LaBeouf 2006-2007
Rihanna
yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime witwa Shia LaBeouf mu mpera zu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2007. Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane kuko bari bararugize ibanga rikomeye gusa nyuma bamaze gutandukana ni bwo byamenyekanye ko
aba bombi bakundanye.
2.Chris Brown 2007-2009
3.Rashard Lewis 2010
Nyuma yuko Rihanna yari amaze kunyura mu bihe bitoroshye na Chris Brown wamusigiye ishavu ku mutima, uyu muhanzikazi mu mwaka wa 2010 yatangiye kwiyibagiza Chris Brown maze
ajya mu rukundo n’umukinnyi wa Basketball ukomeye witwa Rashard Lewis wamenyekanye akinira ikipe ya Miami Heat. Uru rukundo ntirwarambye kuko rwahagaze
rutamaze n’umwaka.
4.Matt Kemp 2010-2011
Si ibanga ko Rihanna yaba yikundira abakinnyi dore ko yavuye kuri Rashard Lewis ukina Basketball agahita akundana na Matt Kemp ukina Baseball izwi nk’umupira wa maguru w’abanyamerika. Rihanna na Matt Kemp batangiye kukanyuzaho mu mwaka wa
2010. Aba bombi bakunze kugaragara ahantu henshi bari kumwe yaba ari ku mikino Matt Kemp yabaga yakinnyemo cyangwa mu bitaramo bya Rihanna yabaga yakoze. Aba bombi bakunze guhorana kugeza mu mpera z’umwaka wa 2011 baratandukana ku mpamvu
zitamenyekanye.
5.Dudley O’Shaughnessy 2012
yakoranye na Calvin Harris. Urukundo rw’aba bombi rwamaze amezi 9 maze baratandukana.
6.Ryan Phillipe 2013
Mu gihe cy’amezi 6 gusa mu mwaka wa 2013 Rihanna yakanyujijeho mu rukundo n’umukinnyi wa filime Ryan Phillipe wamenyekanye mu ma filme atandukanye byumwihariko iyitwa The Shooter. Aba bombi urukundo rwabo ntirwarambye habe na gato gusa batandukanye
bakomeje kuba inshuti nziza kugeza n’ubu.
7. Ashton Kutcher 2013
Umwaka wa 2013 ni umwaka w’urukundo kuri Rihanna cyane ko yakundanyemo n’abasore babiri mu mwaka umwe gusa. Amaze gutana na Ryan Phillipe, Rihanna yahise atangira gukundana n’umunyarwenya kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime witwa Ashton Kutcher. Gusa nabo ntibarambanye kuko bamaranye amezi 4 gusa bahita batandukana.
8.J.R Smith 2014
inzira ye.
9.Leonardo DiCaprio 2015
Mu mwaka wa
2015 wabaye uwa mateka kuri Rihanna ubwo yatangiraga gukundana n’icyamamare kabuhariwe mu gukina filime Leonardo DiCaprio. Amafoto yabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse aba bombi bakunze gufotorwa basohokanye. Urukundo
rwabo rwakanyujijeho ruravugwa cyane gusa bahise batandukana ku mpamvu zitazwi.
10.Travis Scott 2015
Rihanna
amaze gutandukana na Leonardo DiCaprio yahise atangira gukundana n’umuraperi Travis Scott gusa urukundo rwabo nabo ntabwo rwabahiriye dore ko nyuma y’amezi
macye ari bwo batangaje ko batagikundana ndetse Travis Scott yatangiye gukundana na Kylie Jenner ibya Rihanna birangirira aho.
11.Drake 2016
12.Hassan Jameel 2017-2019
Mu mwaka wa
2017 Rihanna yatangiye gukundana n’umuherwe kabuhariwe ukomoka muri Saudi Arabia witwa Hassan Jameel, uyu akaba akomoka mu muryango w’abakire bakomeye ari nabo bafite imigabane myinshi mu ruganda rukora imodoka za Toyota. Aba bombi
barakundanye karahava, amafoto yabo bari gusomanira mu ruhame nayo yagiye akwirakwira hirya no hino. Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo batandukanye gusa Rihanna yavuze
ko nta kintu cyatumye bashwana ahubwo ko ari umwanzuro bafashe bawuganiriyeho.
13. Asap Rocky 2020 kugeza ubu
n’umuraperi Asap Rocky gusa amazina ye nyakuri ni Rakim Mayers bamye ari inshuti za hafi kuva cyera, ubushuti bwabo nibwo bwakuze maze batangira gukundana guhera umwaka ushize wa 2020. Kugeza ubu Rihanna na Asap Rocky bameranye neza cyane mu munyenga w’urukundo.