Umuhanzikazi Aline gahongayire umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko hari igihe yigeze kwiheba ndetse avuza induru ashaka kuruhura umutima.
Mu Kiganiro kihariye uyu muhanzikazi yagiranye na YEGOB ,yatangiye avuga ko ameze neza,ndetse avuga uburyo yatangiye uyu mwaka wa 2021 aho yavuze ko nubwo benshi batawutangiye neza ariko ko ,ibyiringiro bye yabishyize mu Mana kandi ko imbere ari heza kubera Imana.Abajijwe ku ndirimbo ye nshya yafatanyije na Jackson .
Aline Gahongayire yavuze ko uyu muhanzi Jackson uba muri Amerika yamugejejeho igitekerezo cyo kuririmba indirimbo ihimbaza Imana ,na we ntiyazuyaza barakoranaAti”iyi ndirimbo twayitangiye umwaka ushize wa 2020 gusa yagiye hanze muri uyu mwaka kandi gukorana na Jackson byambereye umugisha cyane.”Yakomeje avuga ko afite izindi ndirimbo nyinshi agiye gushyira hanze muri uyu mwaka azaba ahuriyemo n’abandi bahanzi.
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko arimo gukorana n’umushinga ufasha abana b’abakobwa basambanyijwe ku gahato, ndetse ahamya ko nubwo abikora hari ibyo ahura nabyo bitandukanye n’ibyo yize.Ati ”cyane rwose narize ariko hari ibyo mpura nabyo ngasanga bitandukanye n’ibyo nize.Ndacyiga ,kandi ndacyanashaka abampugura.ariko ndabyakiriye”
Abajijwe niba umuntu umuruta ashobora kumuvura mu buryo bw’isanamitima yagize ati:”birashoboka cyane”.Yakomeje avuga ko hari igihe na we yigeze kuremererwa n’ibibazo gusa ngo hari inshuti ye yamufashije gukira agahinda.
Ati:”hari igihe napfukiranye ibyari bindimo ndumva ndaremerewe ndetse nshaka kuvuza induru, naje guhura n’inshuti yanjye irambwira ngo ngwino tujye kuvuza induru,numva bigenze neza.Narayivugije(induru) yose insohokamo ndaruhuka.”‘
Gahongayire yasoje asaba abantu bafite ibibazo ko bagerageza kujya batura ibibazo ,aho kubipfukirana ngo bibe byinshi mu muntu bitangire kumugiraho ingaruka zitandukanye.
Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye Aline gahongayire yagiranye na YEGOB.