Rutahizamu wa Juventus ufatwa nk’uw’ibihe byose, Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake nyuma yo gutangaza ko atigeze aba umukeba wa Messi ,nyamara bizwi ko bahora bahanganye mu isi ya Ruhago.
Uyu munyabigwi ukomoka muri Portugal, yatangaje ko atigeze abona Lionel Messi wa FC Barcelone nk’umukeba, ndetse n’igihe bakinaga muri shampiyona imwe ya La Liga muri Espagne bakinira amakipe y’amakeba.
Cristiano yavuze ko nta bukeba bwigeze buba hagati yabo nyuma yo gukina imyaka icyenda muri shampiyona imwe ya Espagne, ubwo yari muri Real Madrid, nubwo amakipe bakiniraga ari abakeba.
Yagize ati “Buri gihe nahoze mfitanye umubano mwiza na we. Nasangiye na we imyaka 12, 13 cyangwa 14 ibirori byo gutanga ibihembo. Sinigeze mubona nk’umukeba. Buri gihe aharanira gukorera ikipe ye ibyiza kandi nanjye ni uko. Nahuye na we kenshi. Gusa ibyo tubizi mu mupira no mu itangazamakuru”.
Aba bakinnyi bamaze imyaka myinshi 10 iheruka basaranganya ibihembo bitangwa ku mukinnyi mwiza ku Isi, kuko Messi yibitseho imipira ya zahabu (Ballon d’Or) itandatu, mu gihe Cristiano yatwaye ibihembo bitanu ibintu byatumaga benshi bahamya ko bahora bahanganiye kwegukana ibihembo.