Mu ijora ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu ikipe ya Argentine yanyagiye ikipe ya Colombie ibitego bitatu ku busa mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2018. Nubwo bwose byari ibishyimo bikomeye kubany’Argentine bose, Lionel Messi we yavuye mu kibuga atishimye kubwea ivuzivuzi ry’abanyamakuru bo muri Argentine.
Lionel Messi wari yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino kuri Coup Franc nziza yateye Ospina akabura icyo akora ndetse akanatanga imipira 2 ivamo ibitego yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uwo mukino gusa ariko ibyari ikiganiro byahindutse ibindi ubwo Messi yinjiraga mu cyumba kirimo abanyamakuru aherekejwe n’abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu ya Argentine maze agafata ijambo agasomera abanyamakuru agira ati : “Tuje hano kugirango tubamenyeshe ko twafashe icyemezo cyo kutazongera kugira ikintu nakimwe tubatangariza. Twagiye dushinjwa ibintu byinshi bidutesha icyubahiro gusa ariko ubu noneho mwakabije.”
Lionel Messi wari yarakajwe n’amakuru yasohotse kuri mugenzi we Lavezzi avugako atagaragaye kuri uwo mukino kubera ngo yafashwe ari kunywa itabi, yunzemo agira ati :”Ibintu bishinjwa Lavezzi birakomeye cyane, kuko tutagize icyo tubivugaho abantu bagirango koko nibyo gusa turashaka gushyira ahagaragara ukuri bwa mbere n’ubwa nyuma. Ntayandi mahitamo dufite. Turabizi abanyamakuru benshi ntibameze gutyo. Kwivanga mu buzima gatozi bw’umukinnyi mukamushinja ibintu nkabiriya ntago ari byiza na busa, nta nubwo ari ubwa mbere mubikora. Ntago twakwemera guhora dukina namwe ngo turahangana, muzakomeza mudusebye gusa ntakintu tuzongera kubatangariza.”