in

Ibintu Cristiano Ronaldo yakoze byafashwe nk’ikimenyetso simusiga ko ashaka kuva mu ikipe ya Real Madrid (impamvu)

Mu gihe uyu munsi benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kuza kureba umukino wa Clasico uhuza ikipe ya Fc Barcelone na Real Madrid, mu gihugu cya Espagne haravugwa amakuru ko Cristiano yaba arimo arategura gusezera kuri Real Madrid mu mpera z’iyi season.

cristiano

Nkuko inkuru y’ikinyamakuru Ok Diario cyo muri Espagne ibivuga ngo Cristiano Ronaldo yaba yamaze gushyira ku isoko inzu ebyiri yari atunze hariya mu mugi wa Madrid ziherereye ahitwa Finca (iyo ni quartier y’abaherwe ya hariya I Madrid). Icyo gikorwa cyo gushyira ku isoko ayo mazu abiri kikaba cyafashwe nk’ikimenyetso simuziga ko uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko ari kwitegura kuva mu ikipe ya Real Madrid vubaha.

Nkuko Ok Diario ikomeza ibivuga ngo izo nzu ebyiri Cristiano yashyize ku isoko akaba ari iyo abamo ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amayero ndetse n’indi yari yaragurye nyina ifite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amayero. Kuri ubu ngo company eshatu zizobereye mu igura n’igurisha ry’amazu arizo Real State of La Finca, Gilmar na Procisa ngo ziri kurwanira ikiraka cyo kugurisha ayo mazu.

Hagati aho Clasico iraza kuba itangira saa mbiri n’igice ku masaha ya hano I Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Turacumbitse By NPC

Dore udukoryo n’ibitego byaranze umukino wa Clasico aho Cristiano Ronaldo yaraye ahasheje itsinzi Real Madrid ku kibuga cya Fc Barcelone (amafoto)