imikino
Cristiano Ronaldo yaraye avuze amagambo akomeye ku ikipe ya Real Madrid

Cristiano Ronaldo yaraye yongeye kugaruka mu kibuga nyuma yo kumara amezi abiri yose adakina, kugaruka kwe akaba yabyitwayemo neza cyane aho yabashije gustinda igitego ku munota wa gatandatu gusa w’umukino ari nako yaboneye kugira icyo atangaza ku bintu bitandukanye bimaze iminsi bimuvugwaho.
Nyuma y’umukino rero Cristiano akaba yaganiriye n’abanyamakuru aho yabanje kugaruka ku kibazo cya Xavi uherutse kuvugako Messi arenze Cristiano kure cyane ko ntanaho bahuriye ngo kuko Messi we ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose. Aho Cristiano akaba yagize icyo abivuga agira ati : “Umuntu wese aziko kugirango abone uko agaragara mu binyamakuru agomba kuvuga. Yatsindiye ibintu byinshi mu buryo bw’ikipe gusa ku giti cye nta Ballon D’or n’imwe yigeze abasha kweguka mugihe njye mfite 3 zose. Ninjye mukinnyi ushakishwa cyaneku mbuga za internet.â€
Nyuma rero Cristiano akaba yabajijwe ku bijyanye no kongera amsezerano mu ikipe ya Real Madrid maze asubiza agira ati : “Ibyo muzabibaze President (Perez)…. Iyo nzakuba ndi umuyobozi wa Real Madrid nkaba mfite umukinnyi nkanjye, namwongeza byibuze indi myaka 10 yo gukinira Real. Gusa ibintu ibungubu biri mu nzira nziza, ntakibazo na kimwe binteye na President nawe nzineza ko ntakibazo abfiteho. â€
Cristiano Ronaldo akaba yuvikanishije ko ashaka gukinira Real Madrid mpaka ahagaritse umupira w’amaguru ku myaka 41 y’amavuko.
Tubibutse ko Real Madrid yarayye itwaye umwanya wa mbere wa Championat nyuma yo gukubita Osasuna 5 kuri 2 mu gihe Barca yo yakubitiwe ku kibuga cyayo n’agakipe kavuye mu kiciro cya kabiri kitwa Alaves 2 kuri 1.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Fiancée wa Meddy yerekanye ikintu gikomeye atandukaniyeho n’abakobwa benshi b’iki gihe
-
Imyidagaduro19 hours ago
The Ben ararye ari menge bitihise Pamella baramumutwara
-
Ubuzima20 hours ago
Wari uziko abantu bashobora kumatana barimo gutera akabariro?Menya icyo abahanga babivugaho.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Diamond Platnumz yaraye asebereje Tanasha Donna imbere y’abafana be
-
Imyidagaduro9 hours ago
Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV
-
Hanze23 hours ago
Joe Biden yiseguye ku banyamerika kubera abasirikare be bafotowe basinziriye
-
imikino20 hours ago
Didier Gomez da Rosa wahoze atoza Rayon Sports yagizwe umutoza w’indi kipe ikomeye.
-
Inkuru rusange2 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera