Muri iki gihe, umwambaro wa Bikini wambarwa n’abakobwa n’abagore bagiye mu bikorwa byo kwidagadura,koga, no kumurika imideri. Uri mu myenda ikunzwe cyane ndetse abantu biganjemo abaririmbyi n’abahanzi bakomeye ku isi ntibatinya kuyambara ‘n’ahatari ku mazi.
Umunyamideli Marilyn Monroe mu mwambaro wa Bikini mu 1962 yasohokeye ku mazi
Imyaka 74 irashize, umwambaro wa Bikini umenyekanye cyane ndetse ugatangira gukoreshwa n’abatari bake.Bikini yatangiye kwambarwa mu ruhame, bwa mbere ku itariki ya 5 Nyakanga 1946 ndetse yamaganirwa kure n’abatari bake bavuga ko ikurura ubusambanyi ikanatatira umuco gakondo.
Louis Reard, Umufaransa wakoze bikini bwa mbere yagowe no kubona abanyamideli bayimurika, uwabashije kumwemerera kuyambara akaba ari umunyamideli wamurikaga imideli yambaye ubusa Michelle Bernardine wafatwaga nka utiyubashye.
Reard wari warasigaranye iduka rya nyina ryacuruzaga imyenda y’imbere yahisemo gukora bikini igizwe n’ikariso n’isutiya.
Uyu mwambaro wafashije abatari bake kwiyambika mu gihe kigoranye cy’intambara, aho kubona umwenda byari bigoye.
Nubwo igihe uyu mwambaro washyirwaga hanze, umunyamideli we Michele Bernardini yabonye amabaruwa ibihumbi 500 by’abamushyigikiye, Vatican yo yahise ivuga ko kwambara bikini ari icyaha.
Ibihugu birimo u Butaliyani, u Bubiligi, Espagne, Portugal na Australia nabyo byayamaganiye kure uyu mwambaro.Uko iminsi yagiye ishira uyu mwambaro watangiye gukundwa aho wabanje gufatwa nk’ikimenyetso cyo kwibohora kw’abagore bari babangamiwe n’imyambaro bajyanaga ku mazi.
Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko mu 1951 aribwo uwitwa Eric Morley yatangije irushanwa ry’abambaye bikini (The Festival Bikini Contest) ryaje guhinduka irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World).
Kubera iri rushanwa, Bikini yarushijeho gukundwa ku buryo ibyamamare byariho muri iyi myaka birimo Marilyn Monroe byatangiye kujya mu birori n’amaserukiramuco ariyo byambaye.
Bikini yahise kandi itangira gufatwa nk’umwambaro ugaragaza imiterere itandukanye y’abagore ari nako bikimeze kugeza ubu.
Nubwo Bikini yamaganwe ubwo yashyirwaga hanze mu 1946 , sibwo yari ibayeho bwa mbere kuko nk’abasuye ikirwa cya Sicily bemeza ko hari amashusho agaragaza abagore babayeho mu kinyejana cya kane bagaragaye bayambaye.
Nguku uko Bikini ya mbere yari iteye.