in

Safi Madiba yerekanye umwana we w’umuhungu

Isabukuru Nziza, isabukuru nziza- Ni amagambo yumvikana mu ndirimbo umuhanzi Niyibikora Safi Madiba yifashishije mu kwifuriza isabukuru nziza umwana we w’umuhungu wujuje imyaka 5 y’amavuko.

Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzi agaragaje ko afite
umwana. Amashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram mu gitondo cy’uyu wa Kane
tariki 26 Ugushyingo 2020, agaragaza amafoto y’uyu mwana mu bihe bitandukanye
nk’aho ari ku igare, ahagaze, atumbiriye umufotora n’ibindi.

Uyu mwana w’umuhungu ari mu kigero cy’imyaka itanu. Mu
kumwifuriza isabukuru nziza, uyu muhanzi Safi Madiba uri kubarizwa mu gihugu cya Canada, yagize ati “Ku munsi nk’uyu intare,
icyamamare gito, Madiba muto, yaravutse. Isabukuru nziza mwana mwanjye. Papa aragukunda.”

Uyu mwana w’umuhungu yitwa N. Jaden Lion ndetse afite
konti ye ya Instagram akurikirwa n’abantu 57. Ni mu gihe amaze gukora ‘post’
11, akurikira umuntu umwe gusa. Kuri iyi konti, bigaragara ko igenzurwa na nyina.
Ndetse ashishikariza abantu kubana neza.

Ntibizwi neza nyina w’uyu mwana. Kuko mu bantu bazwi
bakundanye na Safi Madiba barimo Knowless Butera, Judithe Niyonizera na Umutesi
Parfine nta n’umwe wigeze avuga ko yabyariye uyu muhanzi. InyaRwanda ntibyadukundiye kuvugana na Safi, gusa amakuru yizewe avuga ko uyu mwana we yujuje imyaka 5 y’amavuko.


Jiden Lion, umwana w’umuhanzi wa Safi Madiba

 

Umuhanzi Safi Madiba yifurije isabukuru nziza umwana w’umuhungu we uri mu kigero cy’imyaka itanu

Safi Madiba aherutse gutangaza ko ameze neza nyuma y’icyumweru cyari gishize ahanganye na Covid-19

Source: http://inyarwanda.com/inkuru/101205/safi-madiba-yerekanye-umwana-we-wumuhungu-uri-mu-kigero-cyimyaka-itanu-101205.html

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu by’ingenzi wamenya ku mwambaro wa Bikini uharawe n’abatari bake

The Ben yasanze Miss Pamela muri Tanzaniya(AMAFOTO)