in

Ibigiye kuba ku mukinnyi Sergio Aguero byateye agahinda gakomeye abafana ba FC Barcelona.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byakuruye amakuru bitangaza ko kuri uyu wa Gatatu aribwo rutahizamu Sergio kun Aguero aratangaza ko asezeye umupira w’amaguru ku mugaragaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’umutima.

Ikinyamakuru kitwa El Pedriodico cyatangaje ko FC Barcelona yakoze imyiteguro neza ko kuri uyu wa Gatatu aribwo SergioAguero azafata ijambo akavuga ko asezeye kuri ruhago.

Nyuma y’amasuzumwa yagiye akorwa, ubu biremezwa ko Aguero yasanze nta yandi mahitamo afite usibye kumanika inkweto kubera ikibazo cy’umutima cyitamwemerera gukina ku rwego rwo hejuru.

El Pedriodico yatangaje ko imyiteguro yarangiye ndetse ko Aguero azasezera nyuma y’umukino Barcelona izakina na Boca Junior mu gikombe cyitiriwe Maradona kizabera muri Saudi Arabia.

Ni inkuru ibabaje ku bafana ba Sergio kun Aguero ndetse na Fc Barcelona. Sergio yagize ikibazo cy’umutima ku mukino FC Barcelona yahuragamo na Alaves ahita ajyanwa mu bitaro. Yakomeje gukorerwa ibizami ngo harebwe ko yagaruka ariko biravugwa ko byanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Champions League last 16 draw: Bwanyuma na nyuma Messi yongeye guhura na Ronaldo ubwo PSG izaba ikina na Man United

Bwa mbere Miss Uwase Muyango yerekanye umwana we (Amafoto)