in

Champions League last 16 draw: Bwanyuma na nyuma Messi yongeye guhura na Ronaldo ubwo PSG izaba ikina na Man United

Lionel Messi nanone agiye kongera gukina umukino ahanganye n’uwo wabohoze bahanganye Cristiano Ronaldo nyuma yaho ikipe ya Paris Saint Germain itomboye ikipe ya Manchester United mu mukino w’ishyiraniro muri Champions League muri ¹/16.

Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Barcelona Yongeye guhura na Ronaldo mu mukino wo gukuranwamo, ubwo ikipe ya Manchester United izaba isura Paris Saint Germain muri Gashyantare 2022, mbere yuko bagaruka kuri Old Trafford umukino wo uzakinwa muri Werurwe, aba bakinnyi babanyabigwi bangeye guhurira mw’itsinda rimwe mu mwaka w’imikino ushize ubwo ikipe ya Juventus yari mw’itsinda rimwe na Fc Barcelona.

Ikipe ya Paris Saint Germain yasoje ku mwanya wa kabiri mw’itsinda A, ubwo iri tsinda ryayobowe na Manchester City naho Manchester United yo yayoboye itsinda rya F.

Niba Messi na Ronaldo badahagije kuba bakomeza uyu mukino, gusa abantu benshi bafite amatsiko yo kureba umutoza mukuru wa PSG, Mauricio Pochettino akina umukino n’ikipe bivugwa ko ashobora kuzabera umutoza mukuru, Manchester United.

Uyu mutoza Wahoze atoza ikipe ya Tothenham Hotspurs aracyari uhabwa amahirwe yo kuzasimbura umutoza wa gateganyo ufite Man United, Ralf Rangnick, uri gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ikipe ya Manchester United iheruka guhura na Paris Saint Germain inshuro ebyiri mu myaka itatu y’imikino, umutoza Ole Gunnar Solskjaer yatunguye PSG ayitsinda ibitego 3-1 ku mukino ubanza nyuma yo kuza gusoza imikino yose Ari igiteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino ibiri

Izi mpande zongeye kukina nanone mu matsinda y’umwaka w’imikino wa 2019-29, ubwo ikipe ya PSG yatozwaga na Thomas Tuchel yaje gutsindira kuri Old Trafford nyuma yo gutsindirwa kuri Paric de Prince ibitego 2-1.

Uko niko byahize, gusa, ibihe byagatangaza byaranze iyi tombora nubwo abari bashinzwe gukora tombora bafataga ikipe ya Manchester United itombora Villarreal, ariko kuberako aya makipe yakinnye mbere mw’itsinda rimwe ntabwo byari byemewe ko yongera kutomborana muri ¹/16, byabaye ngombwa ko iyi tombora yongera gusubirwamo.

Byagaragaye ko amakipe amwe yashoboraga kurekarama nyuma yuko haje gutangazwa ko iyi tombora iba izwi Kandi iba yarakozwe mbere.

Ikipe ihuje umujyi na Man United, ariyo Manchester City ariyo yabaye ikipe ya Kabiri umwaka w’imikino ushize wa Champions League niyo yahise itombora ikipe ya Villarreal, yo yabaye ikipe ya twaye Europa League ya 2020-21.

Ahandi uko byagenze muri iyi tombora yo kuri uyu wambere, ikipe ifite icyi gikombe, Chelsea yo yatomboraga ikipe ifite igikombe cya Ligue 1, ariyo Lille maze ikipe ya Liverpool yo itombora Salzburg.

Atletico Madrid, yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Liverpool mw’itsinda rya B, yaje gutombora ikipe yikirangirire ya Bayern Munich.

Benefica yo yakomeje muri iri tsinda rya E, isezereye ikipe ya Barcelona yo yerecyeje muri Europa League, iyi kipe yo muri Portugal yaje gutombora ikipe isanzwe ihanganye na Barcelona Kandi ikanaba ikipe ifite ibi bikombe 13 ariyo Real Madrid.

Ikipe ya Ajax yayoboye itsinda rya Champions League ku nshuro yayo yambere kuva mu mwaka w’imikino wa 1995-96, yo yaje gutombora ikipe ya Inter Milan, naho Juventus yo izahura na Sporting CP, yo yageze muri ¹/16 ku nshuro yayo yambere kuva mu mwaka w’imikino wa 2008-09.

UKU NIKO TOMBORA YA CHAMPIONS LEAGUE YOSE YAGENZE:

•Benfica v Real Madrid
•Villarreal v Manchester City
•Atletico Madrid v Bayern Munich
•Salzburg v Liverpool
•Inter v Ajax
•Sporting CP v Juventus
•Chelsea v Lille
•PSG v Manchester United

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Phil Peter yakorewe na Element na king james byatumye afatwa ni kiniga maze ararira ku isabukuru ye (video)

Ibigiye kuba ku mukinnyi Sergio Aguero byateye agahinda gakomeye abafana ba FC Barcelona.