Kunshuro ya mbere mu myaka 29 ishize ikipe ya Manchester United yakinnye umukino ku kibuga cyayo Old Trafford Ryan Giggs adahari.

Ryan Giggs wageze mu ikipe ya Manchester United akiri umwana muto mu 1987 akaba yarahanditse amateka akomeye nk’umukinnyi aho yabashije gutwara ibikombe 13 byose bya championat maze nyuma aza kuyitoza ho gato, nyuma aba umutoza wungirije kugeza Mourinho ahageze mze akamuvana kuri uwo mwanya.
Ku munsi w’ejo rero ubwo Man U yatsinda ikipe ya Southampton akaba ariwo mukino wa mbere bari bakinnye kuva Ryan Giggs yava  muri Man u.