Duherutse kubabwira uburyo umugabo w’umunyabugeni Lushsux yashushanyije ishusho y’umugore wa Donald Trump,Melanie Trump yambaye ubusa.Iyi shusho ikaba yari ishushanyije ku rukuta rukikije Melbourne Street .Kuri ubu haravugwa igishushanyo cya Donald Trump cyubaswe i Union Square (San Francisco),Iki gishushanyo kigaragaza Trump yambaye ubusa .

Iki gishushanyo gisa n’igisebo cyuzuye kuri Trump dore ko nubwo cyamaze gukurwaho amafoto ya cyo ari gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga.Iki gishushanyo cyamaze gukurwaho n’abayobozi b’aka gace cyari cyubaswemo,cyagaragazaga Trump ariko afite igitsina gito bihagije ndetse hasi yacyo handitse  ngo ” Emperror has no Balls ”