in

Hita ukora ibi bintu bwangu mu gihe wibeshye ugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nubwo mu muco nyaRwanda gukorana imibonano mpuzabitsina nuwo mutashakanye ari ibyo kwamaganwa, ni n’ibintu bigaragara ko abenshi barenga ku muco kandi kenshi gashoboka ugakorana imibonano mpuzabitsina n’undi uwo ariwe wese.

1.Icya Mbere uba ukwiye kwirinda nukwandura agakoko gatera SIDA ese wari uziko mu Rwanda abarenga 3% babana n’iyi virus? Umwe muri bo rero ashobora kuba ari uwo mwakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ni byiza ko mu gihe kitarenze amasaha 72 ugana kwa muganga maze ugahabwa imiti igufasha kutandura ubwo bwandu. Ariko kandi ukwiye kumenya ko uba ukwiye kujyana n’uwo mwakoranye iyo mibonano mpuzabitsina mukabanza mugapimwa mu rwego rwo kubafasha mwembi no kwirinda gusesagura imiti.

2.Icya Kabiri uba ukwiye kwirinda nukwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zindi zitari SIDA, byashoboka cyane ko uwo mwakoranye imibonano mpuzaitsina arwaye nk’imitezi, mburugu, uburagaza n’izindi ndwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Aha uba ukwiye kugenzura ko mu minsi yakurikiyeho ucunga neza niba nta bimenyetso biranga indwara runaka waba ugaragaza nko kuzana uduheri ku gitsina, kugira uruzi runuka rusohoka mu gitsina, kubabara uri kunyara ndetse n’ibindi. Ukibona kimwe mu bimenyetso byizo ndwara ni byiza ko uhita ugana kwa muganga akakuvura utari wahura n’ingaruka zituruka ku kutivuriza igihe.

3. Icya Gatatu ari nacyo cya nyuma nukwirinda gutwara inda utateganije, mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye uba ukwiye kwihutira kureba niba utayikoze mu gihe cy’uburumbuke, mu gihe cy’uburumbucye uba ufite amahirwe menshi yo gusama/gutwita kandi ukaba wasama inda utateganije. Niba usanze uri mu burumbuke cyangwa se ushidikanya, ni ingenzi ko wihutira gufata imiti yo kuboneza urubyaro nka Norlevo, Mycrogynon n’indi miti yo kuboneza urubyaro mu buryo bw’ubutabazi. Niba utayizi nyarukira kwa muganga agusobanurire uko ikoreshwa ndetse n’aho wayikura.

Ngayo nguko, ntagihenda nk’ubuzima. Wambuwe ubwawe n’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ni igihombo kitajya kure mu ngano icyo gutanga ubuzima udashoboye kwitaho cg se utateganyirije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yubitse umutwe mu rukiko; Neymar yasabiwe gufungwa imyaka ibiri muri gereza (Amafoto)

Lionel Messi yatangaje ibihugu 2 aha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’isi 2022 gusa byatunguye abantu