in

Hamenyekanye ubusobanuro bw’amagambo Byiringiro Lague yerekanye ubwo yatsindaga igitego Kiyovu Sport

Byiringiro Lague ku munsi w’ejo ubwo yatsindaga igitego yazamuye umupira yerekana amagambo yari yanditse ku mupira w’imbere avuga Ati “Sinzagutenguha My Daddy”.

Uyu mukinnyi aya magambo yerekanye ni nyuma y’igihe kinini atabasha kwitwara neza muri iyi kipe ya APR FC akanavugwaho ibibazo by’imyitwarira hanze y’ikibuga ndetse no mu kibuga, Aho byavugwaga ko atarimo kumvikana n’abatoza ndetse no hanze y’ikibuga bikavugwako asigaye anywa inzoga nyinshi. Ibi byose byanamuviriyemo kumanurwa mu ikipe ya 2 ari yo Intare FC.

Byiringiro Lague nyuma yo kwisubiraho akongera akagaruka mu bihe byiza, ejo yaje gutsinda igitego ari cyo cyatumye agaragaza ariya magambo aho yabwiraga Nyiricyubahiro Afande James Kabarebe afatana nka papa we amubwira ko atazamutenguha.

Uyu mugabo Byiringiro Lague amufata nka papa we kubera ibintu byinshi yamukoreye kandi byiza nk’igihe yakoraga ubukwe Nyiricyubahiro yamuhaye impano y’akataraboneka kuri uwo munsi bidakunze kubaho ku bantu benshi.

Lague kuri uyu mukino yakinnye neza ukurikije uko yawitwaye mo ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane ikipe ya Kiyovu Sport, byagaragaye igihe umutoza Ben Moussa amaze kumusimbuza ikipe ya Kiyovu niho yahise ibonera igitego cyo kwishyura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barebana akana ko mu jisho Mama Sava ari murukundo n’umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda nyuma yo kubigira ibanga(Amafoto)

Kigali: umugabo yiyahuye nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umugore we