Umunyamideli wo muri Uganda kuri ubu uri gukorera ishoramari muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan, yamaze gusubira muri Afurika y’Epfo nyuma y’uruzinduko rw’icyumweru ruhishe byinshi yagiriye muri Tanzania.
N’ubwo Zari Hassan yatangaje ko impamvu y’uru ruzinduko yari ukwereka Umuhanzi Diamond Platnamz abana babiri bafitanye, amakuru aturuka mu muryango wa Diamond yahishuye impamvu y’ukuri yatumye Diamond amusaba kumusura.
Umwe mu bavuga rikijyana muri Tanzania akaba n’umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, Mange Kimambi yatangaje ko umwe mu bantu bo mu muryango wa Diamond yamubwiye ko icyatumye Diamond asaba Zari kumusura byari ukugira ngo apime uturemangingo tw’amaraso (DNA) y’abana be amenye neza niba koko ari abe.
Ku bw’amahirwe make, mu gihe cy’icyumweru Zari yamaze muri Tanzania ntabwo yemereye Nilan na Tiffan gusohokana na Diamond bonyine. Aho aba bana bajyaga nyina yabaga ari kumwe nabo bituma Diamond atabona uko afata ibipimo kuri Nilan na Tiffan ngo azabijyanye muri Laboratoire.
Zari yasuye Tanzania muri uku kwezi kwa 11 mu gihe yari amaze imyaka 2 adasura iki gihugu. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Diamond afatanye akaboko na Nilan na Tiffan aho yari yagiye kubakira ku kibuga cy’indege ‘Julius Nyerere International Airport’.
Uyu mugore w’abana batanu barimo babiri ba Diamond, yahakanye ko uruzinduko rwe rugamije gusubukura urukundo rwe na Diamond rwahagaze. Uru rukundo rwahagaze ubwo Diamond yicuzaga ko yaciye inyuma Zari akaryamana na Hamisa Mabetto.
Yagize ati “Ntabwo tugiye gusubirana, ku mbuga nkoranyambaga havugirwa byinshi, ariko njye ikinzanye ni ukwereka abana se. Hashize igihe atababona kubera akazi kenshi. Ibi mbikoreye abana. Abana baramukumbuye, ariko we abakumbuye cyane. Hashize imyaka 2 atababona bakeneye kumarana akanya”.
Abajijwe niba we na Diamond bararana mu rugo kwa Diamond, yasubije ko aho barara hose haba mu rugo rwa Diamond i Mbazi cyangwa muri hoteli ikizima ari uko nta kintu kiri bube. Ati “Niba hari ikintu Abanyafurika tutumva neza ni ugufatanya kurera ‘co-parenting’. Nshobora kuza hano ntitaye niba afite undi, kubera ko dufatanyije kurera”.
Diamond Platnamz yigeze kuvuga ko mu bakobwa bose bakundanye uwo yakunze cyane ari Zari Hassan. Uyu mugore nawe yigeze kuvuga ko akumbuye uburyo Diamond yajyaga amucyaha, amukubise inshyi.
Src: Celebuzz