in ,

HAHISHUWE ko Lionel Messi n’ikipe ya Argentine bitabaje UMUPFUMU ngo bakatishe itike y’igikombe cy’Isi ku munota wa nyuma

Mbere y’umukino wo gupfa no gukira ikipe y’igihugu ya Argentine yakinanye na Ecuador,yagomba gutsinda ngo ibone itike y’igikombe cy’isi,hahishuwe ko bitabaje umupfumu uzwi kandi ufite izina muri ruhago.

Umukinnyi witwa Sebastien Veron wamenyekanye cyane mw’ikipe ya Inter Milan ndetse n’iya Argentine niwe wabahuje n’uyu mugabo wifata kandi agafatwa nk’umupfumu iyo bigeze kuri ruhago witwa El Brujo Manuel cyangwa se “Umupfumu Manuel”.Uyu mugabo yubatse izina cyane ubwo ikipe yo muri Argentine yitwa Estundiates yatwaraga igikombe cya Libertadores cyagereranywa na Champions League yo ku mugabane w’Amerika,ari uyu mugabo wayiteye amahirwe nk’uko abafana b’iyi kipe babyemeza.

UMupfumu Manuel mu myitozo ya Argentine

Mu kiganiro umutoza Jorge Sampaoli yabajijwe nyuma y’umukino abajijwe niba uyu mugabo koko hari uruhare yagize mw’itsinda ryabo yagaragaje umujinya mwinshi ndetse avuga ko akimenya ko uyu mugabo yiyambajwe yarakaye cyane kuko yari azi ko nibatsinda batazabyitirira abakinnye be ahubwo bazabyitirira uyu mugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Olivier Giroud arabura gato ngo asibe izina rya Zinedine Zidane benshi bafata nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mateka

Dore urutonde rw’ibyamamare byashyize hanze amashusho biri mu bikorwa by’ubusambanyi (sextape) agakundwa cyane