in

Habaye impanuka ikomeye cyane aho imodoka 7 harimo n’ifite ibirango bya Uganda ndetse na za moto byagonganye, abantu barapfa abandi barakomereka – videwo

Habaye impanuka ikomeye cyane aho imodoka 7 harimo n’ifite ibirango bya Uganda ndetse na za moto byagonganye, abantu barapfa abandi barakomereka – videwo

Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala hafi na sitade nkuru y’igihugu, Namboole stadium, habereye impanuka iteye ubwoba, aho imodoka zigera kuri zirindwi zagonganye.

Polisi yatangaje ko muri iyi mpanuka abantu 2 aribo bahasize ubuzima naho abandi bakomeretse. Polisi kandi ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi izi modoka zari zifite.

Imodoka 3 nizo zabanje kugongana, ariko kubera umuvuduko izizikurikira zari zifite bituma nazo ziza zigonga kuri izo zabanje, ndetse na moto zaguyemo.

Abantu bavuga ko n’ubusanzwe uyu mujyi utazahwema kubera mo impanuka nkizi mu gihe polisi yo mu muhanda idafashe ingamba zo guhana abakoresha umuvuduko mwinshi.

Muri izi modoka hari higanjemo izifite ibirango bya Uganda ndetse n’izifite ibirango byo mu mahanga. Reba Videwo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali Umukobwa yashatse umugabo bageze mu gikorwa cy’abashakanye, umukobwa utungurwa no gusanga umugabo ari ikiremba

Uyasangize abandi! Amakuru ashimishije ku bakunzi b’ifiriti bari kwitegura iminsi mikuru