in

Gérard Bi Goua Gohou yakoze agashya nyuma yo gutsinda igitego ubwo imirwano yari irimbanyije

Gerard Bi Gohou yishimira igitego cye cya mbere mu mwambaro w'Amavubi

Rutahizamu mushya w’Amavubi Gérard Bi Goua Gohou yafunguye konteri y’ibitego mu Mavubi ku munota wa 21 w’umukino. Hari ku mupira wari uzamukakanwe na Mutsinzi Ange wahise awuha Tuyisenge Arsène, mbere y’uko uyu musore wa Rayon Sports awucomekera Gohou wahise acomoka muri ba myugariro ba Sudani mbere yo kuwutereka mu izamu abanje kuroba umunyezamu.

Igitego Gérard Bi Goua Gohou yatsinze ni cyo cya mbere yatsindiye Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, nyuma yo kuyigeramo bwa mbere muri Nzeri uyu mwaka.

Gérard Bi Goua Gohou byamusabye umukino wa Kane kugira ngo abonere Amavubi y’u Rwanda igitego, nyuma yo kuyakinira mu mikino ya gicuti mu minsi yashize yahuriyemo na Guinée-Equatoriale, St Eloi Lupopo na Sudani.

Uretse gutsindira Amavubi igitego cye cya mbere, yanafashije umutoza Carlos Alos Ferrer kubona intsinzi ye ya mbere nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’; nyuma y’imikino irindwi yari amaze kuyitoza.

Nyuma yo gutsinda igitego yishimye iki gitego nka Cristiano Ronaldo kumwe ajya amera nk’uwipfumbase yafatishije intoki ze mu gituza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher muneza nibyishomo byinshi arikumwe na papa we yavuze amagambo akomeye cyane

Videwo: Ihere ijisho imirwano hagati y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi na Sudan aho baje gukizwa n’inzego z’umutekano