in

Gasabo: Inkuru y’inshamugongo udakwiriye gucikwa yatashye mu mitima y’abaturage bari bari mu rujijo ku mugabo wari umufundi

Inkuru y’inshamugongo udakwiriye gucikwa yatashye mu mitima y’abaturage bari bari mu rujijo ku mugabo wari umufundi.

Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, waherukaga kugaragara ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize yagaragaye yapfiriye mu nzu.

Mugemangango Stephano wari waraburiwe irengero, yabonetse mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

Umurambo we wasanzwe mu nzu nyuma yuko abantu batambukaga muri ako gace bakumva umunuko ariko bakayoberwa aho uturuka.

Umurambo w’uyu mugabo wari umufundi wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2033.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire yemereye ikinyamakuru Ingenzi News dukesha iyi nkuru ko basanze umurambo w’uyu mugabo mu nzu.

Ati “Uwo mugabo bamusanze mu nzu yapfuye, ariko nanjye ubu ndimo nerekezayo kugira ngo menye uko bimeze.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Buri wese aratumiwe: Yvan Muziki, Marina na Intore Massamba bazatanga ibyishimo ku bakunzi babo muri weekend

Iyo bamuvuzeho kugurisha imikino ahita yikoma abasifuzi, KNC yongeye kubwiza ukuri umuyobozi wo muri Ferwafa weguye akagarurwa igitaraganya