in

Etoile de l’Est mu biganiro na rutahizamu wakiniye APR FC

Bigirimana Issa ashobora kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Forest Rangers yo muri Zambia, akerekeza muri Etoile de l’Est.

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe atandukanye muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, biravugwa ko ibiganiro bimwerekeza muri Etoile de l’Est bigeze kure, ndetse ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe muri Mutarama.

Bigirimana Issa w’imyaka 26 y’amavuko yagiye muri Forest Rangers yo muri Zambia mu wa 2020 avuye muri Rayon Sport atakiniye umukino n’umwe, ariko kuri ubu yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’umwaka umwe wonyine.

Etoile de l’Est iherutse kuzamuka mu muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ntigire intangiro nziza niyo bivugwa ko yiteguye gusinyisha uyu rutahizamu.

Mu mikino umunani ya shampiyona imaze gukina kugeza ubu, Etoile de l’Est ihagaze ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota atandatu, irusha amanota abiri Gorilla na Entincelles ziyikurikiye.

Amakuru agera kuri Yegob ni uko Bigirimana Issa wanyuze muri APR FC na Yanga Africans yo muri Tanzania yaba yiteguye kwerekeza muri iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade, yizeye ko azabafasha mu busatirizi bwabo.

Ntabwo ari Bigirimana Issa wenyine Etoile de l’Est ishaka gusinyisha, kuko ngo iri mu biganiro n’abandi banyamahanga batatu bashobora kwerekeza muri iyi kipe umwaka utaha hatagize igihinduka.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwambikwa impeta ya mbere, Bijoux wo muri Bamenya yongeye kwambikwa indi n’umuwo bagiye kurushinga (Video)

Umugore mwiza utangaje cyane kw’isi nta zuru agira (Amafoto)