in

Nyuma yo kwambikwa impeta ya mbere, Bijoux wo muri Bamenya yongeye kwambikwa indi n’umuwo bagiye kurushinga (Video)

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya, yongeye kwambikwa impeta nyuma y’iyo yambitswe muri Kanama 2020 ariko bikarangira adakomezanyije mu rukundo n’umusore bari biyemeje kurushinga.

Umusore wamwambitse impeta ni Sentore Lionel bitegura kurushinga. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, uhurirana n’umunsi w’amavuko wa Bijoux.

Sentore yambitse impeta Bijoux nk’umuhango kuko ibyo kubana babyemeranyije kuri telefone bitewe n’uko uyu musore asanzwe atuye ku muganane w’u Burayi.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, Bijoux na Sentore baritegura kurushinga ku wa 8 Mutarama 2022.

Muri Kanama 2020 Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana, gusa biza kurangira bidakunze ko babana.

https://www.instagram.com/reel/CXjd6USIaJa/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kora ibi bintu urebe ngo uragira urukundo ruryoshye n’umukunzi wawe.

Etoile de l’Est mu biganiro na rutahizamu wakiniye APR FC