in

Ese waba uzi indyo 3 zishobora kugufasha kwirinda indwara ifata ubwonko (stroke) hamwe n’indwara y’umutima

Ese waba uzi indyo 3 zishobora kugufasha kwirinda indwara ifata ubwonko (stroke) hamwe n’indwara y’umutima

Indwara ifata ibwonko ni indwara mbi cyane abenshi bayita stroke, iyi ndwara akenshi iterwa n’umuvuduko w’amaraso, ari nawo utera indwara y’umutima, hari ubwo amaraso aba ari kugenda gake cyangwa ari kwiruka cyane mu dutsi dutwara amaraso hafi y’ubwonko.

Gusa ikiza nuko hari bimwe mu biryo bifite intungamubiri zishobora kudufasha gukumira iyi ndwara.

1) Ibirayi : Ibirayi birimo potasiyumu nyinshi, kandi kubirya bifasha mu gutuma umuvuduko w’amaraso ukomeza kuba mwiza, ari na cyo kintu gikomeye gitera indwara y’umutima.

Kurya ibyokurya birimo potasiyumu nyinshi bifasha umubiri kugumana amazi kandi bigatuma umuvuduko w’amaraso ukomeza kuba mwiza.

Ubushakashatsi bumwe na bumwe kandi bwashimangiye ko indyo yuzuye potasiyumu ishobora gufasha mu kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara y’imitsi yo mu bwonko (ischemic strokes).

2. Inyanya : Inyanya ni ikindi kiribwa cyagaragajwe ko kigabanya ibyago byo kurwara indwara yo mu bwonko. kurya inyanya bituma umubiri wawe ubona lycopene n’ibinyabutabire bita antioxydants, ibyo byombi bikaba bigira uruhare rukomeye mu kwirinda indwara y’imitsi yo mu bwonko.

3. Tungurusumu : Tungurusumu n’igitunguru ni bimwe mu biribwa bifite akamaro kanini mu buzima, kurya tungurusumu byagufasha cyane mu kwirinda kurwara indwara yo ku bwonko kuko nayo igira vitamin zituma amaraso atembera neza bigatuma utarwara stroke ndetse bigatuma utarwara indwara y’umutima.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anyuzamo akajya no kureba ibibera ahandi! Umunyamakuru w’imikino Reagan Rugaju yakubiswe n’inkuba akimara kubona ibintu Israel Mbonyi ari gukora -IFOTO

Abakunzi bayo bari mu ihurizo: Ikipe ya FC Barcelona yisanze mu bibazo biyikomereye mu gihe habura iminsi ibiri ngo ikine na Real Madrid