in

Ecuador yihanije Qatar mu mukino ufungura igikombe cy’isi

Mu mukino ufungura igikombe cy’Isi cyiri gukinwa ku ncuro ya 22 Qatar yatsinzwe na Ecuador Ibitego bibiri ku busa.
Ni umukino wabereye kuri El Bayt Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri icyi cyumweru.
Ecuador niyo yatangiye isatira ,bidatinze ku munota wa wa 5 gusa Enna Valencia yatsinze igitego cya mbere ariko umusifuzi aracyanga ngo yaraririye.

Igitego cya Ecuador cyanzwe

Ecuador ntiyacitse intege kuko bidatinze ku munota wa Enna Valensia yazamukanye umupira ariko umuzamu wa Qatar aramukurura ikirenge ni ntoki, umusifuzi atanga Penaliti yatewe neza na Valencia aba atsinze igitego cya mbere cya Ecuador kiba ni gitego cya mbere gitsinzwe mu gikombe cy’Isi cya 2022.
Abakinnyi ba Ecuador bishimira igitego

Ecuador yagaragaza ko iri hejuru cyane bidatinze yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 31 na none gitsinzwe na Valencia.
Abafana ba Qatar ntubumvaga ibiri kubabaho

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye bongeraho itanu y’inyongera Qatar Isa nki kangutse ariko ubwigarizi bwa Ecuador bukomeza kuba ibamba.
Igice cya kabiri cyatangiye Ecuador ikomeza gushakisha igitego cya gatatu ariko bakabura amahirwe ashyira mu rucundura.
Ecuador yari yihariye umukino

Ku munota wa 55 Ecuador yahushije igitego cyabazwe ubwo umuzamu wa Qatar yakuragamo ishoti riremereye ryatewe n’umukinnyi wa Ecuador.
Ku munota wa 75 Enna Valencia yavuye mu kibuga asimburwa na Chifuente kubera ikibazo cy’imvune yari yagize.

Umukino warangiye Ecuador itsinze Qatar Ibitego bibiri ku busa.
Abakinnyi ba Ecuador bishimira igitego

Ejo hatahiwe imikino yo mu itsinda A ndetse no mu itsinda B.
Aho Ubuhorandi buzakina na Senegale saa kumi n’ebyiri, Ubwongereza na Iran saa Kenda ndetse na Leta nzunze ubumwe z’Amerika na Peyidegare saa tatu z’ijoro.
Enna Valencia watsinze igitego cya mbere mu gikombe cy’isi cya 2022

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport mu mwambaro mushya yahagamwe na Mukura

« Urasa neza, umeze neza kbsa, kunda cyane… » – Ifoto ya Madederi wo muri Papa Sava yambaye umwenda mugufi yazamuye amarangamutima y’abafana be