Mbere yuko urangiza gusoma , isi iraba yakoze pschiit, imperuka yisi izaba. Kuberako dufite amasegonda 100 gusa (munsi gato gato) mbere ya Apocalypse.
Buri mwaka, ku itariki imwe , isaha yumunsi wimperuka, mubyukuri isaha yurubanza rwanyuma, itanga umwanzuro. Iyi saha ibara igihe gisigaye kugira isi yacu irangire . Abacunga uburyo ibaramo ntabwo bamurikirwa imyuka cga abapfumu , ahubwo ni abahanga mu ibijyanye n’ubutabire ni imibare abascientifiques (nukuvuga ko bikomeye).
Birakenewe gusobanura ko iyi atari isaha nyayo, ahubwo ni ikigereranyo? Intego yayo niyo nukubara igihe dushigaje cyo kubaho mu buryo bw’ikigereranyo ubunini bw’akaga katugarije. Uko urushinge rwegera saa sita z’ijoro, niko ibintu birushaho kuba bibi kandi nta byiringiro.
Isaha ntiyategereje ko ubushyuhe bwisi bubaho. Igitekerezo cyatangiye mu 1947, nkuko tubikesha ikinyamakuru cya siyansi cyo muri Amerika, kizobereye mu bibazo bifitanye isano n’intwaro za kirimbuzi. Mu intangiriro y’intambara y’ubutita, mu igihe byari bishyushye cyane ibihugu bibwirana biti: “Mfite igisasu, ibyanjye ni binini, yego ariko mfite byinshi, n’ibindi n’ibindi.” Mu 1953, habaye impagarara nyinshi hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’iburasirazuba ku buryo isaha yahise yandika 11:58 pm, kuburyo yahise yandika ko hasigaye iminota ibiri ngo imperuka y’isi ibe.
Ntabwo yari yarigeze yongera kwegera imperuka … kugeza uyu mwaka. Ku amasaha ya Apocalypse mumihango yabo ngarukamwaka i Washington yahise yerekana ko ari 23.58 n’amasegonda 20 .Bivuga ko dusigaje umunota 1 na amasegonda 40 ngo isi irangire , kubera impamvu z’iterabwoba rikomeje kubaho: amakimbirane ashingiye ku mbaraga za kirimbuzi n’imihindagurikire y’ikirere.
Ku bahanga bari inyuma yiyi mibare yubwenge, Doomsday clock yaba ifite ibyiza byo kumenyesha rubanda rusanzwe no kubashishikariza gushyira igitutu kubayobozi ba politiki. Ibyifuzo byacu ni uko bareka kugumya kudufata nk’ibicucu.
Iyaba ibintu byari byarakozwe neza mu ibijyanye ni ibidukikije , twari kuba twabonye ibisubizo kuva 1947. Isaha imaze imyaka irenga 70, umubare wibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi wabarwaga ku ntoki ebyiri zimwe zi ikiganza , ubu biragera ku icumi: mubijyanye no gushyira igitutu, kuri ibyo bihugu byo amazi yarenze inkombe.
Reka tujye mu uburyo yimihango yatangajwe , m’uburyo bisekeje gato: isaha ihishe munsi yumwenda, ta-da-dam, umwenda uragwa, duhita tubona isaha ni inshinge zayo . Ubwo mu uburyo bworoheje bati : ” Ngaho rero abana mubona, urushinge runini ruri hano, ariko nibiramuka bigeze hano ubwo nyine ni 00:00, Isi izaba ibabaje cyane ”. Muri 2020, dushobora gutahura ubutumwa bugoye cyane kwakira.
Ubwo twahise twibaza niba ibi aribyo byibanze kubanyamakuru, bishobora gusobanura impamvu ari incamake. Kuberako biratangaje rwose kubona uburyo imyanzuro yumwaka yiyi Isaha yimperuka yisi ifatwa nta ntera ntoya ihambaye mubitangazamakuru byinshi: ” Turi k’umunota 1 na amasegonda 40 yimperuka yisi? sawa, sawa, ndabyanditse! ” ”
Ndabona hagiye kubaho ibibazo byinshi bishimishije ngiye kubaza inshuti zacu zikora amasaha: niba imperuka yisi ibaye saa sita z’ijoro, bivuze ko intangiriro yisi itangira kumasaha 0 nisegonda 1? Kuva isaha ibaho, ntabwo yigeze iba mbere ya saa 11.43 z’umugoroba (hari muri 1991, nyuma rya leta yunze ubumye ya soviyetike URSS ): ariko tekereza ko isubiye inyuma kugeza 22h10 : ibyo byaba bivuze iki ? Ko twakuyeho intwaro za kirimbuzi ? Nahose ikomeje ikageza saa moya n’iminota 35 z’ijoro ,ko ibyuka mvaruganda biri guhumanya ikirere byavuye ho ? Naho se saa 8.45 za mugitondo, mugihe bamwe muritwe twari tumaze gufata amafunguro ya mugitondo , isi yari kuba imeze gute ?, ni ukuvuga mbere ya amasaha 15 mbere y’ uko isi irangira ? Haracyari abantu ku isi ? Biteye ubwoba ?
Nsinzi uburyo izarangiramo ariko ukombona nitwe tuzayirangiriza