in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bapfiriye mu kibuga ku buryo bubabaje kurusha abandi

Abakinnyi ba Ruhago bagiye bapfira mu kibuga ni benshi nubwo abazwi ari bake nyamara ikibazo cy’umutima ni ikibazo cyica abantu benshi n’abakinnyi ba ruhago utabakuyemo.

Peter Biaksangzuala

Uyu musore wakinaga mw’ikipe ya Bethlehem Vengthlang yo mu Buhinde yaje gutera icy’inyuma mu gihe yishimiraga igitego yaramaze gutsinda nuko avunika agatirigongo agahita apfa n’uwo munsi.

Piermario Morosini 

Uyu mugabo wakinaga muri Serie B mu Butaliyani yaje gupfira  mu kibuga ku buryo bubabaje muri 2012 aho yaguye ari wenyine akabyuka akongera akikubita hasi ari nabwo yahise apfa yishwe no guhagarara kw’umutima (Cardiac arrest).

 Dani Jarque

Uyu mugabo wamaze igihe ari captain wa Espanyol Barcelone yaje gupfa nyuma y’imyitozo bamusanze yapfuye kare mu cyumba cye cya Hotel yishwe nawe no guhagarara kw’umutima.

Buri munota wa 21 ku kibuga cya Espanyol Barcelone bakomera amashyi uyu mugabo kubera nimero 21 yambaraga.Andres Iniesta atsinda igitego ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi yari yambaye agapira kanditseho ngo Dani Jarque uzahorana natwe.

 Cristiano Junior 

Uyu musore witwaga Cristiano Junior yaje gupfira mu mikino ya Federation Cup mu Buhinde. Cristiano Junior wakomokaga mu gihugu cya Bresil yaje gupfa amaze gutsinda ibitego 2 mu mukino umwe ubwo yikubise hasi agahita apfa uwo mwanya bivugwa byatewe nuko yagonganye n’undi mukinnyi ku buryo bukomeye.

Marc Vivien Foe

Marc Foe benshi bibuka kubera ukuntu ari umwe mu bakinnyi bapfiriye mu kibuga mw’irushanwa rikomeye aho yaje kwikubita hasi kubera ibibazo by’umutima.Ni umwe mu bababaje abantu benshi aho n’ikipe ya Manchester City yakiniraga icyo gihe yahagaritse nimero 23.

 

Ku bandi bakinnyi ba ruhago bapfiriye mu kibuga,irebere video iri hasi.

https://www.youtube.com/watch?v=MJivUab5P-M

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umuhungu we yatangariwe n’isi yose (yirebe hano)

Fc Barcelona yongeye kubabaza bikomeye ikipe ya PSG iyitwara umukinnyi ukomeye