Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ku isi bwagaragaje ko ibihugu bitanu byiganjemo umubare munini w’abantu banduye aka gakoko ko biteye kuburyo bukurikira:
1. Afurika y’Epfo
Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa mbere n’abantu basaga 8,000,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.
2. Mozambique
Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa kabiri n’abantu basaga 2,500,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.
3. Nijeriya
Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa gatatu n’abantu basaga 2,400,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.
4. Kenya
Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa kane n’abantu basaga 1,700,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.
5. Tanzaniya
Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa gatanu n’abantu basaga 1,600,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA