Umukobwa ukiri muto cyane witwa Yael Shelbia w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mugihugu cya Isiraheli ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa mwiza kurusha abandi bose ku isi muri 2020.

Uru rutonde rw’abagore beza cyane kurusha abandi ku isi rwakozwe na TC Candler izobereye mu gukora intonde z’ubwiza ku migabane itandukanye y’isi. Uyu munyamideli w’imyaka 19 yamavuko ,Shelbia niwe wahabwaga amahirwe cyane muri aba bakobwa n’abagore 100 bari bahanganye hashakisha uhiga abandi.


Shelbia asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga akurikirwa n’abarenga miliyono kumbuga nkoranyambaga ze.



