in

Seychelles iri mu gahinda gakomeye nyuma y’umuntu wabo wa mbere wishwe na COVID19.

Mu gihe ibihugu bimaze gupfusha abantu benshi bazize icyorezo cya Covid-19, mu birwa bya Seychelles no babajwe no gupfusha umuntu wa mbere azize iki cyorezo.

Inzego z’ubuzima muri Seychelles zatangaje ko nyakwigendera yari umugabo w’imyaka 57 washyizwe mu bitaro mu ijoro ribanziriza umwaka mushya.

Covid-19 yageze mu birwa bya Seychelles muri Werurwe 2020, kugeza ubu abamaze kuyandura babarirwa muri 322 barimo 223 bayikize.

Zimwe mu mpamvu zafashije ibirwa bya Seychelles kutibasirwa cyane na Covid-19 harimo imiterere y’aho, aho ari ibirwa biri hagati mu Nyanja y’Abahinde bityo hakaba nta rujya n’uruza rw’abantu binjira mu gihugu mu buryo butagenzuwe cyane ko abenshi bakoresha indege.

Mu ijambo Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yagejeje ku baturage yabasabye kwitwararika yemeza ko iki cyorezo kiri gufata indi sura muri ibi birwa ndetse ko babajwe n’umuntu wa mbere wabavuyemo.

Ati “Ibintu biri guhinduka buri wese akwiye gufata ibi bintu mu buryo bukomeye.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko iki cyorezo cyarushaho gukwirakwira Seychelles iherutse gufata ingamba zirimo gufunga insengero, utubari, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’amashuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ramos yahishuye ikintu gikomeye we na Messi bashobora gukorera ikipe ya PSG kigatungura isi yose.

Dore uburanga bw’umukobwa ukiri muto wambitswe ikamba ryo kuba ari we mwiza kurusha abandi ku isi(AMAFOTO)