Ku munsi w’ejo twababwiye uburyo Lionel Messi yari agiye guteza imvururu nyuma yo gutsindwa na ikipe ya Manchester City kubera uburakari bwinshi.
Uyu munsi rero ikinyamakuru Marca kikaba cyatangaje ko umuntu wari utumye Messi arakara bikomeye ari ntawundi utari Mikel Arteta. Uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Arsenal kuri ubu waje gufasha Guardiola mu kazi ko gutoza Man City rero ngo akaba yarishimye birenze urugero maze bituma Messi arakara niko kumubwira ati jya kwishimira mu Rwambariro.

Ibyo rero Arteta nawe ntiyabyishimiye nabusa nibwo ngo ibintu byatangiye kudogera bagiye kurwana Aguero aratabara abasha gutuma batuza.