Ubwiyongere bw’abaturage ku mugabane wa Afurika ahanini buterwa nuko abana bavuka ari benshi cyane kuruta kure abapfa. Ibihugu byinshi ku mugabane wa Africa kuri ubu bihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage ugereranyije n’ibindi bice bigize isi.
Kuri ubu rero tugiye kugendera ku mibare maze turebe ingano y’abaturage mu bihugu binyuranye by’umugabane wa Afurika. Ubusanzwe umugabane utuwe kurusha ahandi hose ku isi ni Aziya kuko ibarizwaho ibihugu bibiri byihariye hafi 40% by’abaturage batuye isi yose. Nyuma ya Aziya rero umugabane wa Africa uhita ukurikiraho mukugira abaturage benshi cyane.
Irebere urutonde rwose uko ruhagaze kubihugu 13 bya mbere.
1. Nigeria: 206 M
2. Ethiopia: 114,9 M
3. Egypt: 102 M
4. DR Congo: 89,5 M
5. Tanzania: 59,7M
6. South Africa: 59,3 M
7. Kenya: 53,7 M
8. Uganda: 45,7 M
9. Algeria: 43,8 M
10. Sudan: 43,8 M
11.Maroc: 36,9 M
12. Angola: 32,8 M
13.Mozambique: 31,2 M.