in

Dore bimwe mu bintu bishobora gutuma urukundo rwawe n’uwo wihebeye rugera ku iherezo utabyitondeye.

Tubona biba igihe cyose,na ba bandi bakomeye cyane ndetse biyizera ku rwego rwo hejuru akenshi hari ubwo bisanga byababayeho urukundo rwabo rukaba amateka. Nibyo biba no ku bakomeye kuko baravuga ngo ‘Nta muntu w’intungane ubaho’, twese dukora amakosa.N’ubwo rwaba rukomeye gute, n’ubwo mwaba mwizerana gute, n’ubwo mwiyita aba mbere mu rukundo ariko ita kuri ibi bintu kuko bishobora gutuma igipimo cyurukundo rwanyu kiyoyoka.

1.Icyizere watanze kirahagije

Nibyo wenda mu buzima hari ubwo wigeze uha umuntu icyizere cyawe, ariko iyo witegereje usanga yaragifashe nabi. Mu by’ukuri mu gihe cya nyacyo uzabona ko icyizere watanze cyari gihagije noneho wige kubaho udateganya ibirenze ku bandi. Uwo mukundana ntuzamwimariremo kugeza ubwo wumva wamuha icyizere cyose.

Ibyo nubikora uzisanga wenyine uri mu marira. Abantu benshi iyo ubahaye umwanya wawe wose n’icyizere cyawe cyose batekereza ko wari wabuze amerekezo, cyangwa bakumva ko ari bo kamara kuri wowe nyamara bazi inzira wigomwe kunyuramo ku bwabo. Nukora ibyo nawe uzaze ku InyaRwanda.com ujye ahanditse ngo ‘urukundo’ ushake iyi nkuru, ujye ahatangirwa ibitekerezo maze utubwire uko byagenze.

2.Ntugatekereze ko umubano wanyu mwembi, ariyo nkomoko yonyine y’ibyishimo byawe

Abantu benshi bagiye mu rukundo akenshi batekereza ko urukundo barimo cyangwa umubano wabo n’abo bakundana ariyo soko y’ibyishimo byabo gusa. Uyu mutwaro ukunda kuba ikintu benshi bizereramo cyane.

Mu by’ukuri nta n’umuntu n’umwe wakabaye inkomoko y’ibyishimo byawe, uretse wowe ubwawe, kuko ibyo umushakaho hari n’ubwo uzasanga nawe ubwe yari abigutegerejeho nyamara atarisobanukirwa ngo amenye n’akamaro k’umutima wawe, bityo ukaba umusaba ibirenze ubushobozi bwe.

Umutima ni ikintu gikomeye, gusa uzibuke ko hari n’abatazi gukoresha neza amahirwe yo kuba bafite umuntu nkawe wumva ko ukwiriye kwishimana n’uwo ukunda. Ntuzategereze kwishima kubera undi muntu, byikorere wowe ubwawe, niyo wapfa uri wowe uzumva biguhagije, kandi ntuzigere na rimwe uba inkomoko yo kubabara kwa mugenzi wawe .

3.Ntuzumve ko kubeshya ho gato ntacyo bitwaye

Kubeshya ni icyaha ku bemera Imana. Utitaye ku yandi makuru ufite ikinyoma cyawe gishobora kwangiza. Ikinyoma kimwe gishyira ikindi bikaba bibiri. Uko ubeshye gato niko ubigira akamenyero ejo ukabeshya ibintu bikomeye. Nukomeza kubeshya rero uzisanga wafatiwe mu nzu y’ibitagangurirwa kwikuramo bikunanire, usebywe n’ibinyoma byawe wise bito bigusenyere n’umubano. Rero uzirinde kwita ikinyoma ikintu gito.

4.Tekereza ko urukundo rwanyu rworoshye

Urukundo rw’abantu babiri birazwi ko ari ikintu kigoye kandi gikomeye gusigasira mu gihe mudahuje. Biragoye kuruyobora rukamara igihe kirekire, mbese muri make ni intambara. Niba ugiye gukunda umuntu bifate nk’aho ari indi si ugiye kwinjiramo, maze witegure bihagije, ariko wirinde kubifata nk’ibidasanzwe mbese ngo ubikomeze cyane, byoroshye cyane. Muzagira ibibazo ariko mu bwitonzi bwinshi uzabicamo. Bizagusaba gutamba bimwe mu byishimo byawe ariko nawe urabizi ko nta kintu wabona utiyushye icyuya.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ukiri muto cyane amaze gutakaza akayabo ngo ase nka dragon.

Umusore w’umunyarwanda wihinduye umukobwa akomeje kujegeza imbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe.