in

Umusore ukiri muto cyane amaze gutakaza akayabo ngo ase nka dragon.

Uyu musore witwa Josua Burns ukomoka muri Canada amaze gutakaza akayabo ashaka kwihindura nka Dragon zo muri filime.

Uyu musore ngo kuva mu bwana ngo yakundaga cyane dragon ndetse guhera ku myaka 19 yatangiye kwihindura kugira ngo agere ku nzozi ze zo gusa nayo.

Kugeza ubu Bwana Joshua amaze gushora ibihumbi 20 by’amadolari kugira ngo ase n’iki kinyamaswa cy’inkazi gicira umuriro binyuze mu kwishushanyaho amagaragamba no guhindura ibindi bice by’umubiri we.

Uyu musore afite gahunda yo kwihindura umubiri cyane kugeza ubwo azaba umuntu wa mbere wihinduye ku isi.

Ku myaka 18 nibwo uyu musore yishyizeho igishushanyo cya mbere ku mubiri hanyuma aza gucamo kabiri ururimi rwe,amatwi arayapfumura,amaso arayahindura n’ibindi.

Ntabwo yarekeye aho kuko yaguze amahembe yo gushyira ku mutwe n’amaboko ye yishushanyo amagaragamba.

Uyu mugabo yavuze ko ubu yumva ameze neza kubera impinduka amaze gushyira ku mubiri we zirimo no kwisiga irangi risa n’icyatsi umubiri wose

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo Clarisse Karasira yakoranye n’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu yakoze benshi ku mutima(yirebe hano)

Dore bimwe mu bintu bishobora gutuma urukundo rwawe n’uwo wihebeye rugera ku iherezo utabyitondeye.