Kuva Pep Guardiola yatangaza ikipe azifashisha muri Champions League abantu bakomeje kugenda bitotomba nyuma yo kubona ko atigeze ahamagara umukinnyi w’inararibonye Yaya Toure aho bagiye banamushinja ivanguraruhu. Pep rero akaba yemeye ko yakwisubiraho gusa mbere yahoo hari ibyo yifuza gukorerwa bitoroshye.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Pep Guardiola akaba yatangajeko yituguye kugaura Yaya Toure mu kibuga gusa ariko ngo kugirango ibyo bikorwe agent wa Yaya agomba gusaba imbabazi. Ibi Guardiola yabivuze agira ati : “Gukura Yaya ku rutonde rw’abakinnyi bazitabira Champions League ni icyemezo kitari cyoroshye nabusa kuko yaya rwose ni umuhanga….. Gusa nyuma y’amagambo agent we yavuze ubu noneho nahise mfata icyemezo ko Yaya ntazakina kugeza igihe Agent azifata agasaba imbazi ku mugaragaro akazisaba ikipe ya Man City akazisaba abakinnyi ba Man City ndetse nanjye ubwanjye akazinsaba, uwo munsi Yaya nibwo nzongera kumufata nk’abandi bakinnyi bose.â€
Guardiola yunzemo agira ati : “Ndabizi Seluk (agent wa Yaya) akunda Yaya. Rero agomba kugaragaza urwo rukundo amufitiye asaba imbabazi… Ku gihe cyanjye nkiri umukinnyi ntago agent wanjye yashobora kuba yakwiha kuvaga nabi Johan Cruyff (umutoza wa Guardiola) bene kariya kageni. Wenda ubu ibintu byarahindutse gusa njye ndacyagendera ku mico ya kera, aba agent bagomba gukora ibyo bashinzwe ibindi bakabireka muri iki gihe mbona biha ububasha badafite.â€