Diplomate ni umuhanzi nyarwanda usanzwe azwiho kugira amagambo asa n’inyigisho mu ndirimbo ze zitandukanye yagiye ashyira ahagaragara, aho kenshi yagiye avuga ku bihe bikomeye bya politike byagiye biranga isi ncyari kibyishihe inyuma. Uyu mugabo rero ukunda gusoma ibitabo cyane akaba mu busesenguzi bwe asanga CoronaVirus (Covid19) itarapfuye kugwirira isi gutyo gusa ahubwo ari umugambi mubisha wateguwe n’abazungu kuva kera.
Kuva umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe ubwo Corona yari imaze gukwira ku isi yose, Diplomate yakomeje kugenda ashyira ubutumwa butandukanye kuri Instagram agaragaza ko CoronaVirus yaje mu nyungu z’abazungu babaherwe ku isi by’umwihariko ku mugabo Bill Gates.
Kugeza na n’uyu munsi rero Diplomate akaba agashimangira ko iki cyorezo cyugarije isi, cyaje mu nyungu z’abazungu ndetse ko izi nkigo ziri gukwirakwizwa hirya no hino ku isi, ba nyirazo bafite indi mugambi itari myiza nabusa yihishe inyuma yabyo. Ibi akaba abashimangira yifashishije imibare ikomeza kwiyongera y’abantu bapfa nyuma y’iminsi mike bamaze kwiteza urukingo wa Covid19.
Ndetse kandi kuri we kuba Bill Gates ndetse n’abandi baherwe bakomeye bakomeza gushora imari mu bigo bikora inkingo n’imiti akaba asanga nta keza kabyo, aho yemeza ko ntakabuza hari ikibyihishe inyuma.