in

Didier Gomez da Rosa wahoze atoza Rayon Sports yagizwe umutoza w’indi kipe ikomeye.

Didier Gomez da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirwa umutoza w’ikipe ya Simba Sports club nk’uko amakuru atangazwa niyi kipe abivuga.

Uyu mutoza Didier Gomez da Rosa ni umutoza ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa ndetse akaba afite imyaka 51, agizwe umutoza wa Simba nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko yatandukanye n’ikipe yatozaga ya Al Merrick yo muri Sudan.

Simba imutangaje nyuma y’igihe itandukanye nuwari umutoza wayo wari umaze kuyigeza mu matsinda ya champions league, ndetse abantu bakaba baratunguwe cyane niyirukanwa rye. Gomez da Rosa azwi cyane mu Rwanda ndetse ntazibagirana mu mitima y’abafana ba Rayon Sports kuko niwe mutoza wongeye kugarurira ishema Rayon Sports ubwo yongeraga gutwara shampiona mu mwaka wa 2013, hari hashize imyaka ikabakaba 10 itagiherukaga.

Ku rukuta rwa facebook rwa Simba bagize bati: “Didier Gomez da Rosa, ubu ni umutoza mushya wa Simba. Uyu mugabo afite ubunararibonye mu mupira wo muri Africa ndetse yagiye anegukana ibikombe bitandukanye. Uyu mutoza afite impamyabumenyi mu by’ubutoza yahawe na UEFA ndetse ninayo iruta izindi buri muntu ashobora gutunga ku isi. Tumuhaye ikaze kandi tumwijeje ko tuzafatanya nawe muri byose”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uziko abantu bashobora kumatana barimo gutera akabariro?Menya icyo abahanga babivugaho.

Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye gukora niba wifuza kubona umukunzi ugukunda by’ukuri.