in

Diane wo muri City Maid yaserezanye n’umukunzi we yihebeye(AMAFOTO)

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime City Maid,ica kuri Televiziyo yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, witwa Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’.

Uyu muhango ukaba warabaye ku munsi w’ejo tariki 17 Ukuboza 2020 gusa nkuko kigalihits mukiganiro bagiranye na Ndayirukiye ngo ubukwe bwabo bwari buteganyijwe kuwa 20 Ukuboza bwabaye busubitswe kubera ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 bukasubukurwa muri Mutarama 2021.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza.”

Gushyingirwa byari biteganyijwe tariki 20 Ukuboza.

Uyu musore ariko kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y’ubukwe kugira ngo babane, ati “Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Bayern Munich yahigitse Cristiano na Messi aba umukinnyi mwiza w’umwaka.

Ikinyobwa cy’ikawa gikundwa n’abatari bake gifitiye akahe kamaro umubiri w’umuntu?