in

Cyore: Umuhanzi Justin Bieber yahisemo kwiyegurira Imana.

Umuhanzi Justin Bieber wakunzwe cyane mu njyana zirimo R&B na Pop yamaze gufata umwanzuro wo kwiga kugira ngo abashe kuba umupasiteri mu itorero rya Hillsong Church nyuma y’aho kurisengeramo bimufashije gucika ku ngeso mbi zari zaramubase.

Umupasiteri w’inshuti ya Justin Bieber witwa Carl Lentz,niwe wamwereye imbuto zatumye nawe yifuza kuba umupasiteri ariyo mpamvu yatangiye kwiga Bibiliya.

Ikinyamakuru OK cyagize kiti “Justin ntabwo ashaka kuva mu muziki,ariko arumva hari ijwi rinini riri kumuhamagara.Arashaka kuba umupasiteri umwaka utaha.”

Iki cyamamare cyashimye bikomeye itorero rya Hillsong ukuntu ryagifashije guhinduka kikava mu mwijima kikajya mu mucyo,kuko cyari cyarabaswe n’ibiyobyabwenge,kurwana cyane no gufungwa buri gihe,n’ibindi.

Justin Bieber,ubu asigaye ari umwe mu bafasha korari ya Hillsong kuririmba ndetse ngo yamaze kuyinjiramo.

Bieber akimara kugera mu biganza bya Pasiteri Lentz yarahindutse cyane ndetse ngo yihanye ibyaha ku buryo ashobora kuba pasiteri muri uyu mwaka.

OK Magazine yagize iti “Justin yizeye ko yayobora ibijyanye no guhindura abantu.Ntabwo yari yarigeze yishima cyangwa ngo agire ubuzima bwiza nkuko bimeze ubu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kimenyi Yves yifurije umwaka mushya muhire abakunzi be anibutsa Muyango ko amukunda cyane.

Knoxbeat yatereye ivi umukunzi we amusaba kumubera umugore (AMAFOTO)