in ,

Zidane yarakariye abakinnyi be bikomeye nyuma y’imyitwarire bagaragaje ubwo batsindwaga na Fc Barcelone

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane yagaragaje ko atishimiye nabusa imyitwarire abakinnyi be bagaragaje mu mukino waraye ubahuje na Fc Barcelone, aho baje kurangira Real itsinzwe ibitego 3 kuri 2.

 Zidane Colère  (Icon Sport)

Uyu mukino ukaba wari ufite agaciro gakomeye cyane kuko urari kuwutsinda yaribuhite afata umwanya wa mbere wa championat ya La Liga, birumvikana rero Real Madrid yari yakiriye Barcelone ku kibuga cyayo ntayishakaga kuba yatsindirwa imbere y’abafana bayo ndetse kandi yashaka kurushaho kwanikira Barca kuko iyo itsinda yari kuyirusha amanota 6 yose gusa siko byagenze, ahubwo barca iyobowe na Lionel Messi watsinze ibitego 2 niyo yegukanye amanota 3 maze ihita inatwara umwanya wa mbere.

Real Madrid 2-3 Barcelona: Messi scores dramatic winner

Nyuma y’uyu mukino rero umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane birumvikana ko atari yishimye nabusa ari nacyo cyatumye agaya uburyo abakinnyi be bitwaye ku gitego cya Gatatu cya Fc Barcelone cyagiyemo ku munota wa nyuma w’umukino gitsinzwe na Lionel Messi.

Mu kiganiro Zidane yagiranye na BeIN Sports Espagne nyuma y’uwo mukino akaba yagize ati :”Uyu mukino ntituwishimiye nabusa, twabonye amahirwe menshi yo gustinda gusa iyo utayabyaje umusaruro uri gukina n’ikipe ikomeye bikugiraho ingaruka. Bikiri 2 kuri 2 twakagombye kuba twitanze kurushaho. Ntago dushobora kwishima nabusa kuko twari dufite ubushobozi bwo kubona umusaruro urenze uyu none ntitwabikoze. Twigiriye ikizere kirenze dutangir agushaka igitego cya 3 maze abakinnyi bose barazamuka bituma bava mu myanya yabo aricyo cyatumye dutsindwa.

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Kendrick Lamar yongeye kwandika amateka

Diane wagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye hano mu rwanda amafoto ye akomeje kuvugisha abatari bake