in

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko kuba umukinnyi w’ibihe byose watsinze ibitego byinshi.

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo yakoze amateka nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsindira Juventus mu mukino wabo na Napoli warangiye batsinze ibitego 2-0.


Uyu mukinnyi ugiye kuzuza imyaka 36 yaciye agahigo ko gutsinda ibitego 760 byose mu gihe amaze mu mupira w’amaguru,agahigo kari gasanganwe nyakwigendera Josef Bican wari ufite ibitego 759.Ronaldo arenze amateka amaze igihe kinini afitwe na nyakwigendera Josef Bican, watsinze ibitego 759 mu gihe yakoraga bidasanzwe hagati ya 1931-1955.

Dore abakinnyi 10 b’ibihe byose batsinze ibitego byinshi mu mateka:

  • Cristiano Ronaldo – 760
  • Josef Bican – 759
  • Pele – 757
  • Lionel Messi – 742
  • Romario – 734
  • Gerd Muller – 720
  • Ferenc Puskas – 706
  • Eusebio – 615
  • Ferenc Deak – 558
  • Arthur Friedenreich – 554

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uzi ko hari uburyo bwihariye ukwiye kwambaramo mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe mu rugo?

Impungenge ni zose ku bantu bakingiwe COVID19 none bakomeje kuyandura.