Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo yakoze amateka nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsindira Juventus mu mukino wabo na Napoli warangiye batsinze ibitego 2-0.
Uyu mukinnyi ugiye kuzuza imyaka 36 yaciye agahigo ko gutsinda ibitego 760 byose mu gihe amaze mu mupira w’amaguru,agahigo kari gasanganwe nyakwigendera Josef Bican wari ufite ibitego 759.Ronaldo arenze amateka amaze igihe kinini afitwe na nyakwigendera Josef Bican, watsinze ibitego 759 mu gihe yakoraga bidasanzwe hagati ya 1931-1955.
Dore abakinnyi 10 b’ibihe byose batsinze ibitego byinshi mu mateka:
- Cristiano Ronaldo – 760
- Josef Bican – 759
- Pele – 757
- Lionel Messi – 742
- Romario – 734
- Gerd Muller – 720
- Ferenc Puskas – 706
- Eusebio – 615
- Ferenc Deak – 558
- Arthur Friedenreich – 554