Rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakoze benshi ku mutima nyuma yo gufasha kuvuza umwana muto w’imyaka 7,wari urwaye cancer.
Uyu mwana w’imyaka 7 ukomoka muri Portugal witwa Tomas, muri Nzeri 2019 yari yavuwe kanseri ikomeye iri mu bwoko bwa neuroblastoma, gusa mu mwaka ushize yongeye ubundi bwoko bwa kanseri, ababyeyi be batangira gushaka abagiraneza babafasha uwo mwana akavurwa.
Amakuru y’uburwayi bw’uyu mwana yageze kuri Criastiano n’umukunzi we, maze biyemeza kumwishyurira amafaranga yose asabwa kugira ngo avurwe.
Ntabwo Cristiano cyangwa Georgina bigeze batangaza iby’iki gikorwa cy’ubugiraneza bakoze kuko byatangajwe na muramukazi wa Cristiano witwa Ivana,wabashimiye urukundo bagaragarije uyu mwana.
Yagize ati“Thomas ubu ari kwerekeza i Barcelona, aho agiye gusuzumwa ndetse akanatangira kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Vall d’Hebron. Mwarakoze cyane Georgina na Cristiano ku bufasha mwatanze,ubwitange n’umutima mwiza, mwarakoze cyane kudufasha kugira ngo Tomas avurwe”.
Cristiano w’imyaka 36 ni ambasaderi wa Save the Children, Unicef na World Vision. Mu 2013, yatanze igihembo cya £89,000 yari yahawe na UEFA kubera ko yaje mu ikipe y’umwaka, ahita ayashyira muri Croix rouge kugira ngo agoboke imbabare.