in

Coach Gael na Bruce Melodie bahuriyehe n’ibi?

Nyuma yuko hakomeje kugenda havugwa byinshi ku bijyanye n’igitaramo cya The Ben giteganyijwe mu Burundi kuwa 30 Nzeri 2023, bamwe bavuga ko iki gitaramo hari abantu bashaka ko kitaba ibyo abantu bise akagambane kari gukorerwa igitaramo cya The Ben n’ibindi.

*Ese koko Coach Gael,Bruce Melodie na Nella Neth bari gushaka kwica igitaramo cya The Ben*

Mu kiganiro YegoB yagiranye na Jean De Deiu Nishishikare C.E.O wa Now Now company iri gutegura igitaramo cya The Ben twamubajije niba Nella Neth ari mu bashaka kwica igitaramo cya The Ben, yavuze ko arimo,ko ariko bimeze ndetse ko yamuhaye amafaranga ya The Ben ntiyayamuha.

Coach Gael umuyobozi wa 1:55am.
Nashishikare Jean De Dieu umuyobozi wa Now Now company.
Nella Neth yashakiye isoko The Ben.
Bruce Melodie umuhanzi wo muri 1:55am.
Umuhanzi The Ben ugiye gutaramira i Burundi.

Uyu muyobozi yagize ati:”Habayemo ibibazo kuko Nella ariwe waduhuje na The Ben,Nella twamuhaye amafaranga ya The Ben ntiyayamuha,bituma tumuha andi, noneho Nella abonye The Ben azakora igitaramo kuko twari tumaze kumuha andi atangira gushaka kwica igitaramo.

*Bruce Melodie na Coach Gael bahuriyehe n’ibi?*

Nkuko Umuyobozi wa Now Now company yabidusobanuriye tumubajije niba hari ikibazo afitanye na Coach Gael na Bruce Melodie nkuko bikomeje kuvugwa ko nabo bari mubashaka kwica igitaramo yavuze ko ataribyo ko ntacyo apfa na Coach Gael ndetse bataziranye ko nta numero ye atunze cyangwa se ngo na Gael atunge iye ati:”icyakora Nella Neth yashatse ko nkorana nabo nyine mpa akazi Bruce Melodie nkakima The Ben nyuma yo kugirana ibibazo ariko ndabyanga kubera ko Bruce Melodie yavuyeyo kandi hatari hashira igihe kinini avuyeyo rero kujyayo inshuro ebyiri mu mwaka umwe ni ikibazo kandi The Ben abarundi baramukunda,rero njye na Gael na Melodie ntacyo dupfa ndetse ntanikibazo dufitanye usibye ko Nella Neth yavuganye na Coach Gael noneho wabingezaho ngo duhe akazi Bruce Melodie nkabyanga”.

*Niki Nella Neth na Now Now company bapfa?*

Mubusanzwe The Ben na Nella Neth basanzwe baziranye cyane dore ko yewe The Ben ari n’umubyeyi wo muri batisimu w’umwana wa Nella, rero kuba baziranye nicyo cyatumye Nella Neth amushakira akazi muri company ya Now Now, naho Nella we akaba aturanye na Nashishikare Jean De Dieu muri Suwede( Sweden).

Tubaza umuyobozi wa Now Now company impamvu Nella Neth ashaka kwica igitaramo
Yongeye ati:”habayemo ibibazo kuko Nella ariwe waduhuje na The Ben,Nella twamuhaye amafaranga ya The Ben ntiyayamuha, bituma duha andi The Ben Nella abonye The Ben twamaze kumvikana azaririmba atangira gushaka kwica igitaramo,guhindanya isura y’igitaramo ndetse n’abagiteguye,tumubajije niba yaba afatanyije na Coach Gael nkuko bigenda bivugwa yavuze ko aribyo ndetse akomeza avuga ko Nella Neth atashakaga ko The Ben azakorana nabo ahubwo bakoresha Bruce Melodie ngo kuko The Ben ahenze”, umuyobozi wa Now Now company akomeza avuga ko yamuhakaniye akambwira ko ikibazo atari amafaranga ko bagomba gukoresha The Ben nkuko babipanze ngo cyane ko Bruce Melodie yavuyeyo muri uyu mwaka.

Nyamara ibyo Nashishikare avuga kuruhande rwa Nella Neth babitera utwatsi bakavuga ko abeshya ndetse banavuga ko bo bafite ibimenyetso bw’ibiganiro bagiranye kuri watsapu( WhatsApp) bakavuga ko bazabishyira hanze nyuma y’igitaramo cya The Ben, bakomeza bavuga ko Nella Neth atashatse kwica igitaramo ngo kuko iyo aza kubishaka ntibyari kumugora kuko ngo ubusanzwe afite izina rikomeye mu gihugu cy’i Burundi, kuba Nella Neth afatanyije na Coach Gael kwica igitaramo nabyo babihakanye bavuga ko ubundi amahitamo ya mbere ya Now Now company yari gukora igitaramo gihuriyemo Bruce Melodie na The Ben ngo Nashishikare yasabye Nella Neth kumushakira abahanzi bazakoresha abaza Coach Gael ko byakunda ko bakorana na Bruce Melodie, Coach Gael amubwira ko muri uku kwezi bahuza cyane bitakunda niko guhitamo gukorana na The Ben wenyine.

Bakomeza bavuga ko Coach Gael ntaho ahuriye nabyo uretse kuba Nella Neth yaravuganye nawe amubaza ko byashoboka kuzakorana nabo,tubajije impamvu yaba iri kubitera ngo babashyire mu majwi,bavuga ko bashaka gutanga umugabo ku buryo igitaramo cya The Ben nikititabirwa abantu bazavuge ko ari Nella Neth na Coach Gael babikoze kandi ataribyo. Aho niho bahita bavuga ko Nella yagambaniwe na The Ben ndetse na Nashishikare bakamuvana muri gahunda nyuma yuko The Ben yihuriye na Nashishikare imbanankubone mu Rwanda nyamara mbere baravugana kuri telefoni.

Nanone mu kiganiro twagiranye na Nishishikare yavuze ko mu bahanzi batekereza kuzakoresha mu bitaramo bindi harimo nibizabera mu Rwanda uza ku mwanya wa mbere ari Bruce Melodie.

*Nella Neth,The Ben na Now Now company bapfa amafaranga angahe?*

Iyo uganiriye na buri ruhande rukubwira ibitandukanye n’urundi ku buryo utakwemeza amafaranga y’ukuri bapfa bitewe nuko rumwe ruvuga ibyarwo.

Mu kiganiro twagiranye na Nishishikare twamubajije amafaranga bo na The Ben bapfa na Nella Neth avuga ko bo na Nella bapfa ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ($15,000) naho Nella Neth na The Ben bakaba barananiwe kumvikana ku mafaranga The Ben yari guhemba Nella Neth nk’umuntu wari wamushakiye isoko bitewe nuko Nella yashakaga guhembwa amafaranga menshi aruta aya The Ben.

Nashishikare ati:”Twahaye amafaranga ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari Nella Neth kugirango ayahe The Ben noneho ashaka guha The Ben ibihumbi bitanu ($5,000) we agasigarana ibihumbi cumi ($10,000) gusa ibyo The Ben yabiteye utwatsi avuga ko bitabaho ari ubwa mbere abonye umuntu ashaka guhembwa amafaranga menshi kurusha uzaririmba, Nashishikare akomeza avuga ko nyuma yuko The Ben yanze kubyemera kandi na Nella Neth akaba atashakaga kuyatanga ndetse akanga no kuyamusubiza byabaye ngombwa ko baha The Ben andi ndetse barivuganira ntawe biciyeho bakemeranya gukorana dore ko anavuga ko Nella Neth yabanje kubwira The Ben ko ari muri Suwede (Sweden) azataramira ariko nyuma The Ben amenye ko ari mu Burundi yongeje amafaranga ngo bitewe nuko mu Burundi no muri Suwede abakunzi be batangana.

Nyamara ibyo Nashishikare avuga uruhande rwa Nella Neth rwo ntirweneranya nawe, rwo rukavuga ko ataribyo, nubwo bo batavuga amafaranga babahaye ngo bayahe The Ben bavuga ko ku mufaranga bahawe bavanyemo amafaranga yabo yo kwihemba ndetse bakavanamo n’amafaranga bavuga ko Nashishikare yari yarambuye Producer wamukoreye indirimbo ndetse uwo akaba ari nawe wahuje Nella Neth na Nashishikare, nyuma yo gukuramo ayo ayandi ngo bayasubije Nashishikare nubwo we avuga ko ntayo bamuhaye ndetse akavuga ko azabajyana mu nkiko, Kwa Nella Neth bakomeza bavuga ko ibusanzwe Nashishikare yambura ndetse ntibatinya no kuvuga ko nyuma y’igitaramo cya The Ben hazagaragara abantu benshi bavuga ko batishyuwe bati:”ibyo avuga sibyo arabeshya, ntago ari ukuri”.

*Abarundi biteguye igitaramo cya The Ben gute*

Mu makuru tuvana i Burundi mu banyamakuru baho b’imyidagaduro batubwira ko umwuka w’igitaramo I Burundi umeze neza ko biteguye neza ndetse n’abarundi nategereje umunsi w’igitaramo ubundi bakizihirwa ibyo bise “kuyaga” mu gihugu cy’uburundi.

Landry Promoter ati:”igiteramo kimeze neza cane turarindiriye ko baza tukayaga”,akomeza avuga ko bose biteguye cyane, nabwo ati:”bameze neza buri muntu wese ararindiriye itariki hama tuje muri show”.

AMAFOTO:

Nashishikare na The Ben.
Nella Neth na The Ben.
Coach Gael.
Nashishikare nyiri Now Now.
Umuhanzi Bruce Melodie
Nella Neth Keza
Umuhanzi The Ben
Nella Neth Keza.
Coach Gael nyiri 1:55am

 

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium

Gakubitirwa mu mihana! I Nyagatare abangavu bari gusambanyirizwa mu mihana no mu bihuru