in

Gakubitirwa mu mihana! I Nyagatare abangavu bari gusambanyirizwa mu mihana no mu bihuru

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikishijwe n’abana b’abangavu bavuye mu miryango bakishora mu ngeso mbi.

Aba baturage baganira na BTN dukesha iyi nkuru, Bavuze ko hashize igihe kitari gito bagaragariza ubuyobozi iki kibazo cy’abana b’abakobwa bari gukorera umwuga w’uburaya mu kagari ka Mbare muri santeri izwi ku izina ry’i Gikorosi kandi bakabaye bari kwiga.

Iki kibazo kimaze gufata indi ntera no mu tundi tugari tugize umurenge wa Karangazi, banagishinja bamwe mu babyeyi barimo ababyara abo bana bamaramaje mu mwuga w’uburaya kuko nabo inshingano bakubahirije mu muryango bazimuriye mu tubari rimwe na rimwe bigateza impaka n’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Umwe muri aba baturage bahangayikishijwe n’iki kibazo, yabwiye BTN ko igihe iki kibazo kitavugutiwe umuti hakiri kare ngo aba bakobwa basubizwe mu miryango yabo no mu mashuri, bizabyara ibindi bibazo birimo guterwa inda imbura gihe no kwanduzwa agakoko gatera Sida.

Yagize ati “Abaturage dufite agahinda cyane duterwa n’aba bana b’abakobwa bigize ibyomanzi. Ubuyobozi nibudahagurukira iki kibazo ngo gikemuke hakiri kare bizaviramo bamwe gusama inda no kwanduzwa agakoko gatera Sida.”

Bitewe n’uburemere bw’iki kibazo, Umunyamakuru yavugishije Umuyobozi Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umuryango Mpuzamahanga Utegamiye kuri Leta Wita ku Burenganzira bw’Umwana, CLADHO akaba n’Umugenzuzi, Euvariste MURWANASHYAKA, maze avuga ko umwana adakwiye kuvutswa uburenganzira bwe kandi ko abo bana bishoye mu ngeso mbi bakwiye gukurikiranywa n’inzego z’ubuyobozi zikamenya inkomoko y’icyabiteye.

Uyu muyobozi ugira inama aba bana kwisubiraho, akomeza avuga ko inzego z’ibanze zikwiye gutangira amakuru ku gihe, hakamenyekana impamvu aba bana bishora mu ngeso mbi, impamvu banyiri amazu babakodesha kandi babona ko bakiri bato. Akaba yasabye abaturage guhaguruka bagafatanya n’ubuyozi kubikumira hakiri kare dore ko aka karere kaza imbere mu kugira abangavu benshi baterwa inda imbura gihe no kwandura agakoko gatera Sida.”

Agira ati “ Ni ukuri birababaje kandi biratangaje kuba ibi byose biba ubuyobozi buhari, burebera. abaturage bahaguruke bafatanye n’ubuyozi gukumira ibi bintu hakiri kare kuko ejo bazisanga mu ngorane zitoroshye noneho.”

MURWANASHYAKA yasoje asaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo kuko gihangayikishije.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Coach Gael na Bruce Melodie bahuriyehe n’ibi?

Rutahizamu w’ikipe ukunzwe cyane mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye cyane y’imodoka ye yaguze akayabo